Rayon Sports yahawe amasaha 24 yo kugaragaza umutungo uzavamo ubwishyu bwa Ivan Minnaert

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Gashyantare 2021 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Umuhesha w’Inkiko yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abuha amasaha 24 yo kuba bwagaragaje umutungo uzavamo amafaranga yo kwishyura uwahoze ari umutoza wayo Ivan Jacky Minnaert.

Mu gihe ayo masaha yashira bidakozwe, hazafatirwa imwe mu mitungo itimukanwa y’iyo kipe itezwe cyamunara kugira ngo uwo mutoza yishyurwe.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Ange Ntirushwa Diogene, igaragaza ko hari amasezerano hagati ya Rayon Sports na Ivan Jacky Minnaert yo guhera tariki ya 15 Nzeri 2020 atarubahirijwe.

Umuhesh w’Inkiko avuga ko muri ayo masezerano harimo amafaranga ari mu byiciro binyuranye arimo 3184 y’amadolari n’ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Mutarama 2021 n’andi madolari 3000 hamwe n’ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Werurwe 2021.

Uyu muhesha w’inkiko w’umwuga agaragaza muri iyi barwa ko ayo masezerano atubahirijwe hazitabazwa ibiteganywa n’amategeko.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabwiye IGIHE ko bagiranye ibiganiro n’abahagarariye Ivan Minnaert kandi byagenze neza.

Ati “Nibyo koko Minnaert dufitanye ikibazo kuko yahoze ari umukozi wa Rayon sports nyuma y’igihe turatandukana ariko biza gukurura no mu manza.Twaraburanye rero dusanga hari ibyo tumugomba ndetse mu byo tumugomba twamuhayemo igice. Rero uyu munsi nk’uko mwabibonye iriya baruwa natwe twayibonye ariko ibyavugwaga ngo amakonti ya Rayon yafunzwe ntabwo ari byo kuko no muri iyo baruwa ntabwo birimo.”

Yongeyeho ko ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abahagarariye Minnaert byagenze neza kuko bemeranyije ko bazagenda bamwishyura buhoro buhoro.

Yaboneyeho guhumuriza bakunzi ba Rayon Sport anabasaba gushyira umutima hamwe kuko ibibazo iyo bije umugabo atiruka ahubwo ahagarara bagahangana.

Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Ivan Minnaert

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.673 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya avoka.

Ibaruwa umuhesha w'inkiko yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports
Hashize imyaka ibiri Rayon Sports ishyiditse n'umutoza Ivan Minnaert wasezerewe nta nteguza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .