00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaburiye amakipe yifuza gusinyisha Kwizera Olivier

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kanama 2021 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yaburiye amakipe yifuza gusinyisha Kwizera Olivier, abamenyesha ko uyu mukinnyi afite amasezerano y’umwaka muri iyi kipe.

Ibi Uwayezu yabivugiye kuri Radiyo y’u Rwanda mu kiganiro ‘Urubuga rw’imikino, aho yari abajijwe niba hari amasezerano uyu munyezamu afitanye n’ikipe ya Rayon Sports.

Byatangajwe nyuma y’amakuru akomeje kuvuga ko uyu mukinnyi uherutse gusezera ku mupira w’amaguru agiye kwisubiraho.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije Umuyobozi wa Rayon Sports iby’amasezerano ya Olivier Kwizera muri iyi kipe y’abambara ubururu n’umweru.

Uwayezu yagize ati “Olivier kugeza ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports afite amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga gutangirana n’umwaka w’imikino ushize, ikarangira mu mwaka w’imikino utaha.”

Nyuma yo kwemeza ko Kwizera Olivier afite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, yashimangiye ko ikipe yose yamukenera biyisaba kubanza kuvugana n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ibi biri kuvugwa nyuma y’amakuru ari guca ibintu mu bakunzi b’umupira avuga ko uyu mukinnyi agiye kugaruka mu kibuga nyuma y’iminsi mike asezeye gukina ruhago.

Umuyobozi wa Rayon Sports yaburiye amakipe ashaka Kwizera, arimo APR FC na AS Kigali.

Kwizera yasezeye umupira nyuma y’imyitwarire mibi yo hanze y’ikibuga yatumye atabwa muri yombi

Ubwo Rayon Sports yanganyaga na Gasogi United igitego 1-1 muri Gicurasi, hari abafana ba Rayon Sports batishimiye uko umunyezamu Kwizera Olivier yitwaye ku ikosa yakoresheje rikavamo penaliti yavuyemo igitego cyo kwishyura.

Gusa, ibyo ntacyo byari bitwaye cyane, ahubwo icyatumye bamwe batangira kumutera icyizere ni uburyo yatorotse umwiherero w’iyi kipe mu Nzove, ajya kuvugana n’andi makipe byavuzwe ko ari Police FC na APR FC.

Muri uko gutoroka ni bwo Kwizera yumvikanyeho ubusinzi no gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi kugeza ubwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, muri Kamena.

Ku wa 6 Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi mu gihe kuri uyu wa 22 Nyakanga, ari bwo yatangaje ko atazakomeza gukina umupira w’amaguru kuko hari ibindi agiye gukora.

Amakipe yifuza Kwizera Olivier yaburiwe ko agomba kugana mu biganiro na Rayon Sports
Kwizera Olivier asanzwe ari umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .