Rayon Sports yakoze imyitozo y’iminota 40 yitegura umukino ishobora gutwariraho igikombe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa 29 wa Azam Rwanda Premier League uzayihuza na Kirehe FC ku kibuga cya Nyakarambi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi saa 15:30.

Iyi kipe yakoze imyitozo mu gihe kingana n’iminota 40 gusa bitewe n’imvura yabyutse igwa mu Mujyi wa Kigali.

Yatumye ikibuga cya Nzove cyuzura amazi, maze Umutoza Roberto Oliveira ahitamo gukoresha imyitozo yoroheje kugira ngo hatagira umukinnyi uhura n’ikibazo akazabura kuri uyu mukino Gikundiro ishobora gutwariraho igikombe cya shampiyona.

Yari imyitozo yo guhererekanya umupira , abakinnyi bari mu ruziga, aho bahanahanaga bawukoraho inshuro imwe gusa abandi bari mu ruziga hagati bawushaka.

Bari bagaragiwe n’abatoza babo uko ari bane yaba umukuru, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘’Robertinho’’, Umwungirije Wagner do Nascimento Silva, ushinzwe kongera ingufu Mwiseneza Djamar ndetse n’uw’abanyezamu, Nkunzingoma Ramadhan.

Nk’uko bigenda kenshi kuri Robertinho ku munsi wa nyuma w’imyitozo, hakorwa iyoroheje itegura abakinnyi mu mutwe ndetse ikanatangirwamo ubutumwa bwo kwitegura umukino.

Nibyo byabaye kuko nyuma y’imyitozo bose hamwe bakoze inama y’iminota itatu mu kibuga hagati, maze umutoza mukuru abaha ubutumwa.

Abakinnyi bose barahari uretse Niyonzima Olivier ’Sefu’ ufite ikibazo yahuriye nacyo mu mukino batsinzemo Amagaju FC ibitego 2-1, ubwo yaterwaga umupira ku mutwe tariki ya 11 Gicurasi.

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yerekeza mu Karere ka Kirehe aho biteganyijwe ko igomba kurara, bugacya ikina n’ikipe ya Kirehe FC.

Ni umukino abakunzi ba Rayon Sports benshi bitezeho intsinzi izatuma begukana igikombe cya Shampiyona cya cyenda mu mateka y’iyi kipe.

Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 66, aho irusha APR FC ya kabiri amanota ane mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa ngo shampiyona igere ku musozo.

Umutoza Robertinho yakoresheje imyitozo yoroheje
Umutoza wungirije Wagner do Nascimento Silva yari umwe mu bari bahagarikiye imyitozo y'uyu munsi
Icyizere ni cyose ku bakinnyi ba Rayon Sports barimo Mugisha Gilbert utegereje kwegukana igikombe cya Shampiyona
Mu gihe yatangaga umupira yasigaraga abyina ikinimba
Ni imyitozo yakoranywe akanyamuneza
Irambona Eric ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso atebya na bagenzi be
Rutahizamu w'Umunya Ghana Michael Sarpong utegerejweho ibitego bishobora guhesha ikipe ye igikombe yari hagati mu ruziga ashaka umupira
Nyuma y'iminota 40 gusa yatewe n'imvura yabyutse igwa i Kigali abasore ba Gikundiro basoje imyitozo
Nyuma y'imyitozo umutoza w'abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan aganira n'umutoza mukuru Robertinho
Basohohoka mu muryango w'uruzitiro rw'ikibuga cya Nzove bagana muri bus y'ikipe ngo batahe
Aho bakandagiye hasaga uku
Ikibuga cy'imyitozo cya Nzove cyari cyajandamye kubera imvura
Babanje gukorera mu gice kimwe kirangirika
Bimukira mu kindi nacyo bagisiga cyishushanyijemo uruziga bakiniyemo

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza