Rayon Sports na Ombolenga mu bitazava mu mutwe wa Sibomana Patrick ugiye gukina i Burayi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Nyakanga 2017 saa 05:27
Yasuwe :
0 1

Rutahizamu wakiniraga APR FC, Sibomana Patrick “Papy” werekeje ku mugabane w’u Burayi aho agiye gukomereza nk’uwabigize umwuga, yatangaje bimwe mu bihe byiza yagize, ibibi, abakinnyi bari inshuti ze, abamugoraga mu kibuga n’ikipe yatinyaga cyane.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki tariki ya 28 Nyakanga 2017 Sibomana aherekejwe n’umugore we, Uwase Housnat Sultan bamaze amezi atatu gusa barushinze, abo mu muryango we n’inshuti, nibwo yafashe indege yerekeza muri Belarus.

Ku myaka 22, uyu mukinnyi wazamukiye mu makipe y’abana i Gikondo, agaca mu Isonga FC mbere yo kujya muri APR FC, ubu agiye gukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus.

Mbere yo kuva mu Rwanda yaganiriye na IGIHE, atangaza bimwe mu bintu bitazamuva mu mutwe birimo ibihe byiza yishimira, ibyamubabaje kuva yatangira gukina umupira w’amaguru n’ibindi.

Sibomana yagize ati “Nubwo ngize amahirwe nkajya gukina hanze, zari inzozi zanjye kuva kera ariko hari ibintu byinshi nzajya nibukira ku mupira wo mu Rwanda. Bwa mbere nk’ikipe ya APR FC nakiniraga nzajya nibuka ko ari yo yamfashije kugera kuri uru rwego.”

“Ni ikipe yubaka umuntu bitari mu kibuga gusa ahubwo no kugira imyitwarire myiza. Ikindi yampinduriye ubuzima, umuryango wanjye ubayeho neza mbikesha APR FC, narubatse, nashatse umugore, ibi byose ni ibyo kwishimira.”

Umukinnyi wambereye inshuti y’akadasohoka…

“Muri APR FC nabanye n’abakinnyi benshi ndetse bari nk’umuryango ariko uwari inshuti yanjye byihariye ni Iradukunda Bertrand nubwo umwaka ushize tutari tukiri kumwe.”

“Impamvu ariwe twabaye inshuti cyane, twahuye turi bato turi mu Isonga FC, musigamo umwaka umwe aza kunsanga muri APR FC. Ni umuntu twicaranaga tukaganira tukavuga tuti ‘tugomba gukora cyane kuko ni cyo kizatuma imiryango yacu ibaho neza.”

Sibomana yavuze ko kenshi we na Iradukunda hari ubwo barekaga kuryama ahubwo bagakora imyitozo yihariye rimwe na rimwe bakarara baterura ibitanda bashaka kubaka umubiri.

Sibomana Patrick (iburyo) na Iradukunda Bertrand afata nk'inshuti ye magara

Umukino w’ibihe byose kuri njye…

Sibonama abajijwe ku mukino azahora yibuka yagize ati “Ni umukino wa Rayon Sports twayitsinzemo 3-0. Icyo gihe natsinzemo igitego, mba n’umukinnyi w’umukino, byaranshimishije cyane ku buryo nta byibagirwa.

Myugariro wangoraga mu Rwanda…

“Nagiye mpura na ba myugariro batandukanye ariko burya uwangoraga cyane ni Ombolenga Fitina akiri muri Kiyovu Sports. Buriya ni umuntu ufite ubuhanga mu kugarira ariko n’iyo bashaka gusatira aba afite imbaraga nyinshi. Byansabaga ko njya kumusatira ariko na we akansatira, byabaga bigoye.”

Ikipe twajyaga guhura nkagira ubwoba…

Sibomana yerekana intoki eshatu nyuma y'umukino utazamuva mu mutwe APR FC yatsinzemo Rayon Sports 3-0

“Urebye amakipe yose aba akomeye ariko burya nta muntu ujya guhura na Rayon Sports ngo haburemo akantu k’akoba. Igitera ubwoba si ikipe ahubwo bariya bafana bayo, iyo bagukubise umurindi utabamenyereye ushobora kunanirwa gukora ibyo wateguye.”

Umutoza wamfashije cyane…

“Nagize abatoza batandukanye kandi buri wese yagiye amfasha mu buryo butandukanye. Bwa mbere umutoza wanzamuye i Gikondo, bamwitaga Gashuhe yaramfashije. Undi ni nyakwigendera, Kalisa “Mourinho” ari na we watumye njya mu Isonga FC.”

Sibomana Patrick (iburyo) na Rutanga Eric bambaye udupira turiho amafoto y’umutoza Kalisa witabye Imana

“Aba bamfashije nk’umwana ariko nyuma nahuye na Kanamugire Aloys, Yves Rwasamanzi, Richard Tardy ari na we wanjyanye bwa mbere mu Amavubi U 20, Eric Nshimiyimana ari na we wanyubatsemo icyizere kimwe na Mulisa Jimmy.”

Mu bihe uyu mukinnyi avuga byamubabaje harimo imvune yagize ubwo Amavubi U20 yiteguraga gukina na Uganda yahamagawe bigatuma adakina.

Ikindi ngo ni igikombe cy’Amahoro cya 2017 APR FC yegukanye ariko atabigizemo uruhare kuko mu rugendo rwose yakinnye umukino umwe gusa.

Sibomana uvuga ko mu Rwanda yemera Iranzi Jean Claude nk’umukinnyi anafatiraho icyitegererezo naho hanze akemera Cristioano Rnaldo, yavuze ko inzozi ze za mbere azikabije zo kujya i Burayi ariko ashaka ko na nyuma yarerekeza mu mashampiyona akomeye.

Sibomana Patrick(iburyo) na bagenzi be bahoze bakinana muri APR FC, Yannick Mukunzi na Emery Bayisenge
Sibomana Patrick ahanganye na Nzayisenga Jean d'Amour wa Rayon Sports, umukino yemeza ko uri mu yamuteraga ubwoba
Sibomana agiye i Burayi nyuma y'amezi atatu gusa arongoye
Sibomana Patrick yaherekejwe n'umugore we n'abandi bagize umuryango we
Sibomana n’umugore we, Uwase Housnat Sultan bamaze amezi atatu barushinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza