00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ yafunguye irindi shami ku Kicukiro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kamena 2021 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yerekana amashusho ya CANAL+ imaze kubaka izina rikomeye mu bihugu bitandukanye, nyuma yo gufungura icyicaro mu Rwanda ikomeje kugaba amashami mu turere dutandukanye bahereye mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, CANAL+ Rwanda yafunguye ishami mu karere ka Kicukiro. Ni ishami rya gatatu hazajya hagurishirizwa ibikoresho bitandukanye by’iyo sosiyete.

CANAL+ Rwanda yahise atangaza poromosiyo zitandukanye zigamije guha amahirwe abifuza gukurikirana imikino ya Euro2020.

Kugeza ubu umuntu wifuza kugura dekoderi yagabanyirijwe ibiciro kuko iri kugura 5000 Frw igiciro kiri ku rwego rumwe hafi muri Afurika yose.

Umukiriya mushya wa CANAL+, iyo aguze ifatabuguzi iryo yari afite ritarashiramo ahabwa iminsi 14 y’ubuntu areba iryisumbuye kuryo yari afite.

Muri iyi minsi Isi yitegura imikino y’igikombe cya Euro2020, abasanzwe ari abakiriya ba CANAL+ barasabwa kugura ifatabuguzi ryisumbuye kuryo bari basanganywe bagahabwa iryisumbuyeho mu gihe cy’iminsi 30.

Umuyobozi Mukuru, Sophie Tchatchoua yavuze ko ari kamwe mu dushya bazaniye abakiriya babo by’umwihariko muri iyi minsi 30 imikino ya Euro igiye kumara.

Ni ukuvuga ko usanzwe agura ifatabuguzi ryitwa ‘ikaze’ igura 5000frw, naramuka aguze iryitwa ‘zamuka’ rigura 10000frw, azahita ahabwa ‘zamuka na siporo’ isanzwe igura 20 000frw.

Usanzwe agura ifatabuguzi rya 10000 Frw, naramuka aguze irya 20 000 Frw, azahita ahabwa irya 30 000 Frw. Ni mu gihe usanzwe agura irya 20 000 Frw naramuka ariguze azahabwa 30 000 Frw.

Usibye ibi ariko CANAL+ yafashe icyemezo cy’uko imikino yo gufungura no gusoza igikombe cya Euro 2020 izaca kuri Canal+ Sport 1 isanzwe iba kuri Bouquet ya make cyane.

Usibye imikino ya Euro2020 CANAL+ igiye gutangira kwerekanwa, byitezwe ko izanerekana imikino na Copa America.

Imikino ya Euro2020 izatambuka kuri Canal+ sport2 byitezwe ko itangira kuri uyu wa 11 Kamena 2021 ikazarangira tariki 11 Nyakanga 2021.

Imikino ya Copa Amerika izatambuka kuri Canal+ sport3 na Canal+ sport4, ikazatangira tariki 13 Kamena 2021 kugeza tariki 11 Nyakanga 2021.

Hafunguwe iduka rya CANAL+ mu karere ka Kicukiro
Riderman na Nemeye Platini, abambasaderi ba CANAL+ ubwo bari bageze ahafunguwe iri duka
Platini aganira n'umuyobozi wa CANAL+ Rwanda
Hafunguwe iduka rya CANAL+ rya gatatu mu mujyi wa Kigali, nyuma y'iryafunguwe mu karere ka Nyarugenge no mu karere ka Gasabo
Abanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bafite poromosiyo zigamije gushimisha abakiliya
Platini yabwiye abitabiriye uyu muhango ko ari mu baguze CANAL+ cyera
Riderman yashimiye CANAL+ kuba ikomeje guha amahirwe yo gukomeza kugendana n'iterambere ku banyarwanda
Ubukangurambaga bwahise butangira Kicukiro

Amafoto: Uwumukiza Nanie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .