Pasiteri wo muri ADEPR yasabye abantu kwandika amabaruwa basaba Rutamu kwisubiraho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 06:01
Yasuwe :
1 0

Umupasiteri ukorera ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR yahamagariye Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’imikino kwandika amabaruwa asaba umunyamakuru Rutamu Elia Joe kwisubira ku cyemezo aherutse gufata cyo kuva mu mwuga w’itangazamakuru.

Pasiteri Habimana Pascal avuze ibi nyuma y’uko Rutamu ukorera Radio na TV1 atangarije ko ku wa 15 Nyakanga 2018, igikombe cy’Isi kikirangira azahita asezera mu itangazamakuru nyuma y’uko yatanze isezeranoi ry’uko azabikora Lionel Messi na Argentine nibadatwara igikombe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pasiteri Habimana Pascal yavuze ko we nk’umuntu ufite abantu ayoboye ariko akanagira inshingano z’umuryango nawe ajya afata umwanya akumva ibiganiro bikorwa n’umunyamakuru Rutamu ariko ngo akaba yifuza ko yakwisubira ku cyemezo cye cyo kuva mu mwuga w’itangazamakuru.

Pasiteri Habimana usanzwe akora ibiganiro kuri Radio Inkoramutima yavuze ko yababajwe cyane n’iki cyemezo cya Rutamu, ahamya ko akenshi ajya atemberera mu bice by’icyaro ariko ngo iyo arebye uburyo n’abana bato ubwabo bakunda Rutamu asanga bibabaje kumubura mu mwuga.

Yagize ato “Ndakubwira ko mbabaye! Nkubwira ko bimbabaje kuko uriya Rutamu ni umuntu ufite abakunzi cyane mu cyaro mu cyaro, iyo ugiye mu cyaro wumva abana bamwigana, iyo baketse ko mukora kuri radio imwe bahita bakubwira ngo uzadusuhurize Rutamu.”

Yakomeje agira ati “Uretse n’ibyo ngira n’ibindi bintu byinshi mbamo ariko nanjye ibiganiro bye ndabikurikira iyo mbonye umwanya. Ku bw’ibyo icyifuzo cyanjye ni uko atabireka.”

Pasiteri Habimana yakomeje avuga ko abakunzi ba siporo bakwandika amabaruwa basaba Rutamu kuba yakwisubira ku cyemezo cye akaguma mu itangazamakuru.

Inkuru bifitanye isano: Umunyamakuru Rutamu wa Radio 1 yashimangiye ko nyuma y’Igikombe cy’Isi azajya ‘guhinga’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza