Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi w’imyaka 71 y’amavuko yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Belo Horizonte uri mu Majyepfo ya Brésil, wanditse ubutumwa kuri Twitter yihanganisha Ronaldinho.
Yagize ati “Ronaldinho muhungu wanjye, nzi icyo kubura umubyeyi bivuze. Ibyiyumvo byanjye muri aka kanya birakomeye cyane.”
Ku wa 22 Ukuboza umwaka ushize ni bwo uyu mugabo uri mu banditse amateka akomeye muri ruhago yanditse kuri Twitter ko umubyeyi we yagaragayeho Coronavirus, ariko iki gihe yavugaga ko yizeye ko azakira vuba kuko ari kwitabwaho.
Ronaldinho ni umunyabigwi muri ruhago wamenyekaniye cyane mu Ikipe y’Igihugu ya Brésil n’iya Barcelona ndetse yatwaye ibihembo bitandukanye birimo na Ballon d’Or.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!