00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yikomye abayigereranyije na Uganda mu kwakira abitwaye neza mu mikino Olempike

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2021 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Cyrus Oguna yavuze ko kuba nta birori bikomeye iki gihugu cyakoze byo kwakira abakinnyi bayo begukanye imidali mu mikino Olempike byatewe na COVID-19, yemeza ko ababigereranya n’uko bagenzi babo ba Uganda bakiriwe bidakwiye.

Ku wa 12 Kanama 2021 ni bwo abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kunenga Kenya bavuga ko yakiriye abakinnyi bayo mu buryo budakwiye kandi baritwaye neza.

Abavugaga ibi bagereranyaga Kenya na Uganda yakoze ibirori bihambaye byo kwakira Joshua Cheptegei, Peruth Chemutai, Jacob Kiplimo bitwaye neza mu mikino Olempike ndetse ikagerekeraho no kubaha imodoka zo mu bwoko bwa Mitsubishi n’umushahara uri hagati ya miliyoni 1 y’Amashilingi Shs na miliyoni 5 bitewe n’umudali buri muntu yegukanye.

Cyrus Oguna yavuze ko ibyo Abanya-Kenya bari kuvuga ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko abakinnyi babo bakiriwe bisanzwe mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Yavuze ko Guverinoma yirinze gukora ibirori bihambaye kugira ngo bitaba intandaro yo guhura kw’abantu benshi.

Mu mvugo isa n’isesereza Uganda bitewe n’uburyo yakiriyemo abakinnyi bayo, Cyrus Oguna yavuze ko kuba Kenya nta bihambaye yageneye abakinnyi bayo bisa n’uko umubyeyi iyo abyaye umwana wa 10 atagira ibyishimo nk’ibyo yagize abyara uwa mbere.

Ati “Iyo uri umubyeyi mushya wishimira cyane umwana wawe wa mbere ariko iyo ari uwa 10 ibyishimo bishobora kutaba byinshi cyane.”

Kugeza ubu Kenya ni cyo gihugu cya Afurika cyegukanye imidari myinshi mu mikino Olempike yabereye mu Buyapani kuko gifite 10, kigakurirwa na Uganda na Afurika y’Epfo.

Eliud Kipchoge ni umwe mu bakinnyi ba Kenya bitwaye neza mu Mikino Olempike yabereye mu Buyapani, gusa benshi banenze uko we na bagenzi be bakiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .