Handball: Polisi yasubiriye APR iyitwara ’Carré d’AS’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nzeri 2018 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Polisi y’umukino wa Handaball yegukanye igikombe cy’irushanwa rya ’Carré d’AS’, rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ya Handball, itsinze APR Handball Club ku mukino wa nyuma.

Polisi yegukanye iri rushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu itsinze APR Handball Club ibitego 36 kuri 29 mu mukino wabereye ku Kimisagara.

Mu mikino wa ½, ikipe ya Polisi ya yahuye n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ryo mu karere ka Ruhango, Polisi iritsinda ibitego 39 kuri 22.

Ku wa 8 Nzeri 2018 nibwo iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2018 idatsinzwe umukino n’umwe.

Abakinnyi batsinze ibitego ku mukino wa nyuma mu ikipe ya Polisi ni Cpl Mutuyimana Gilbert watsinze ibitego 9, PC Duteteriwacu Norbert 7 na Tuyishime Zacharie watsinze ibitego 6.

Nyuma yo gutsindira iki gikombe cy’irushanwa rya Carré d’AS, ikipe ya Polisi HC yanashyikirijwe igikombe cya shampiyona itari yahawe tariki 08 Nzeri.

Ni umuhango wari witabiriwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Barthelemy Rugwizangoga.

Yashimiye abakinnyi b’ikipe ya Polisi HB Club kuba baritwaye neza muri aya marushanwa yose bakabasha kwegukana ibikombe byose bishoboka.

Yagize ati “Mwarakoze cyane, mwagaragaje ubutwari n’umurava mu kazi kanyu, mwashoboye gutwara igikombe cya shampiyona mudatsinzwe umukino n’umwe kandi mwarahuye n’amakipe akomeye kandi nayo yagishakaga, none munatwaye ikindi k’irushanwa rya Carré d’AS. Mwarakoze cyane. »

ACP Rugwizangoga yabasabye kudatezuka ku ntego yo gutsinda abasaba ko n’amarushanwa yandi ari imbere bazayitwaramo neza bakabasha gukomeza gutwara ibikombe.

Umutoza wa Police Handball Club Sgt Dismas Turatsinze, yashimiye abakinnyi, abafana, n’ubuyobozi bwa Polisi by’umwihariko kuba bwarababaye hafi bakaba bashoboye gutwara ibikombe.

Yakomeje avuga ko byose byaturutse ku kinyabupfura n’ishyaka byaranze abakinnyi be.

Iyi kipe ya Polisi HBC iherutse kuvana igikombe mu gihugu cya Tanzania imaze gutsinda andi makipe ya Polisi zo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, amarushanwa ya EAPCCO.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza