Ngurinzira na Uwineza begukanye irushanwa ryo kwibohora muri ‘Duathlon’ (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Ngurinzira Jean Bosco na Uwineza Hanani begukanye irushanwa ryo kwibohora ‘Duathlon Liberation Challenge’ ryabereye rwagati mu Mujyi wa Kigali ryari rigizwe no kwiruka ku maguru no gusiganwa ku magare.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino ukomatanya Koga, kwiruka no kunyonga amagare ‘Triathlon’ ku bufatanye na Coca-Cola, ryabaye kuri iki Cyumweru abasiganwa bazenguruka mu muhanda uva kuri Makuza Peace Plaza -BK -KCB -Ecole Belge – Ambasade y’u Bubiligi -Marriott -SORAS -I&M Bank – CoK-Pension Plaza bagasoreza n’ubundi kwa Makuza Peace Plaza.

Batangiye basiganwa ku maguru ibilometero 5.7 ubisoje agahita ajya ku igare akanyonga ibilometero 19 akongera akiruka kilometero 1.9 akabona gusoza.

Mu bagabo ryegukanywe na Ngurinzira Jean Bosco wakoresheje isaha n’iminota itanu (1:05’) akurikirwa na Kevin yasize amasegonda 10 naho mu bakobwa ryegukanwa na Uwineza Hanani wakoresheje 1:06’:48”, akurikirwa na Karushara Theonestine wakoreshe isaha 1:12’29”.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon, Mbaraga Alexis, aganira n’abanyamakuru, yavuze ko yishimiye uburyo umubare w’abakobwa ukomeje kwiyongera, asaba n’abandi kuza muri uyu mukino ari benshi.

Yagize ati “Ni irushanwa ridushimishije cyane, ryari ryateguwe mu rwego rwo kwibohora. Turifuza ko iri rushanwa ryajya riba ngarukamwaka hano mu Mujyi wa Kigali ariko ni ibintu tugomba kuganiraho n’inzego zitandukanye […] Uyu munsi twanishimiye uburyo umubare w’abakobwa uri kugenda uzamuka, kandi turizera ko n’abandi bazaza tugafatanya uyu mukino.”

Mbaraga yanavuze ko imyiteguro ya shampiyona ya Afurika izabera ku nshuro ya mbere mu Rwanda tariki 4 Kanama 2018 igeze kure, kuri ubu abakinnyi bakaba bakomeje kwiyandikisha ari benshi ku buryo hari ikizere ko irushanwa rizajya kugera harabonetse umunare munini.

Shampiyona ya Afurika izabera i Rubavu ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ikazanitabirwa n’amakipe yo ku yindi migabane kuko yose aba yemerewe nk’uko amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon abiteganya.

Abafana bari benshi baje kwihera ijisho uyu mukino ukirimo kuzamuka mu Rwanda
Abaje mu myanya ya mbere bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi
Amagare bakinishaga yabaga ari ahantu hamwe urangije kwiruka n'amaguru agahita yurire irye
Bazengurukaga mu Mujyi wa Kigali rwagati
Ngurinzira wabaye uwa mbere mu bagabo ashyikirizwa ibihembo
Ngurinzira waje kwanikira bagenzi be akaba uwa mbere
Uwineza Hanani asoje isiganwa muri rusange
Uwineza Hanani ubwo yari asoje isiganwa muri rusange
Aha Uwineza hanani yirukaga ku maguru
Perezida w'Ishyirahamwe rya Triathlon, Mbaraga Alexis, yishimiye uko isiganwa ryagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza