Kwamamaza

Myasiro yageneye ubutumwa abamusetse ko yavuze Icyongereza nabi(Video)

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 11:50' na Manzi Rema Jules


Myasiro Jean Marie Vianney, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri y’abatarengeje imyaka 20 uherutse kuvuga Icyongereza ari muri Pologne akanengwa n’abatari bake ko yakivuze nabi nawe yanenze abamusetse abibutsa ko atari mu marushanwa y’ururimi nubwo kurumenya ari ngombwa ndetse yatangiye kurwiga bundi bushya.

Myasiro w’imyaka 19 ni umwe mu bakinnyi biruka ku maguru batanga icyizere muri uyu mukino ndetse mu myaka ibiri gusa ishize atangiye guhagararira u Rwanda mu rwego mpuzamahanga amaze kwitabira amarushanwa atandukanye yatumye amaze kugera mu bihugu 13 byo kumigabane itandukanye.

Mu isiganwa uyu mukinnyi aherutse kwitabira tariki 19 kugeza 24 Nyakanga 2016 muri Pologne ry’abasiganwa ku maguru ku batarengeje imyaka 20 (2016 IAAF World U20 Championships) yaciye agahigo kari kamaze imyaka 12 karananiranye.

Ni agahigo kari gafitwe na Valens Bivahagumye wirutse ibirometero 10 akoresheje iminota 29 amasegonda 35 n’ibice 41 mu mikino ya World Junior Championships yabereye i Gosseto mu Butaliyani tariki ya 14 Nyakanga muri 2004. Myasiro ibi birometero we yabyirutse akoresheje iminota 29 n’amasegonda 26 n’ibice 26.

Nyuma yo guca agahigo, Myasiro uvuka mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyaruguru,Umurenge wa Busanze, yavuze Icyongereza bamwe bavuze ko kitabaho baramuseka ariko abandi bamushima ko icyari cyamujyanye cyo guhagararira u Rwanda mu marushanwa yagikoze neza iby’icyongereza ntacyo bivuze.

Mu kiganiro uyu mukinnyi yahaye IGIHE, yavuze ko yababajwe no kubona hari Abanyarwanda batishimiye kwitwara neza kwe ahubwo bakamuha urw’amenyo kubera Icyongereza yavuze ururimi nabi.

Yagize ati “Irushanwa mperutse kwitabira muri Pologne rya ’championnat du monde ’naryitwayemo neza nabashije kwesa agahigo kari kamaze imyaka 12 bita ’Record national’. Byaranshimishije cyane ariko nza kubabazwa n’uko hari Abanyarwanda bitwa ko bize bazi icyongereza kwita ku kiganiro natanze aho bakwitaye ku gikorwa nakoze gishimishije.”

Uyu mukinnyi avuga ko atari yagiye mu marushanwa y’ururimi kandi atewe ishema no kuba ubutumwa yari yoherejwemo n’igihugu yarabushohoje neza kandi intego ye ari ugukomeza gukora cyane akazamura ibendera ry’igihugu no mu mahanga.

Myasiro wize amashuri atandatu yisumbuye mu gashami ka MEG (Mathematics, Economics and Geography) avuga ko yatangiye kwiga byimbitse ururimi rw’icyongereza ku nkunga y’ishuri ryigisha indimi mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge ryitwa “Creme College” ndetse akanasaba n’abandi bakinnyi kwita ku kumenya indimi kabone n’iyo baba barize andi masomo kuko hari henshi bazikenera mu kazi kabo.

Myasiro yabwiye IGIHE ko yatanze ikiganiro ananiwe cyane ku buryo atabashaga gutekereza ku byo avuga ndetse na we yaje guseka ubwo yongeraga kucyumva amaze kugarura ubwenge.

Avuga ko nyuma y’aho gikurikiwe n’amagambo atari meza, abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri n’Umunyamabanga uhoraho wa Minispoc Lt Col Rugamba Patrice bamwegereye baramuganiriza bamubwira ko inshingano yahawe n’igihugu zo kwitabira irushanwa yazikoze neza bityo adakwiye gucibwa intege n’ibivugwa.

Inkuru bifitanye isano

Miss Mutesi Aurore yagaye abahaye inkwenene Icyongereza cya Myasiro

Putin, Hollande bavuga Icyongereza nabi bikarangirira aho, kuki Myasiro yibasiwe? (video)


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved