Mohamed Salah yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Mutarama 2018 saa 07:54
Yasuwe :
1 0

Rutahizamu w’Umunya-Misiri ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Mohamed Salah niwe watowe nk’umukinnyi w’umunyafurika wigaragaje kurusha abandi hose ahigitse mugenzi we bakinana, Sadio Mané n’Umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang.

Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1992, ni ishimwe CAF yageneye umukinnyi w’umunyafurika uba witwaye neza afasha ikipe akinamo ariko akanagirira akamaro igihugu cye.

Icya 2017 cyahawe rutahizamu Mohamed Salah ukomeje kwigaragaza mu Bwongereza kuko kugeza ku munsi wa 22 amaze gutsindira Liverpool ibitego 17 akaba ari uwa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi inyuma ya Harry Kane wa Tottenham umaze gutsinda 18.

Uretse kwitwara neza muri Liverpool, Salah yari n’inkingi ya mwamba yanafashije ikipe y’igihugu ya Misiri kubona itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izabera mu Burusiya muri uyu mwaka byanatumye mu cyumweru gishize abihemberwa agahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza mu Misiri.
Nyuma yo gutorwa Salah yagize ati “Izi ni inzozi zisohoye. 2017 wari umwaka udasanzwe kuri njye haba mu ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe yanjye. Kubona itike y’igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 28 nkanagira ibihe byiza haba muri Liverpool na AS Roma byari akataraboneka mu gihe maze nkina ruhago.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yatowe ku majwi 625 y’abatoza b’ibihugu bya Afurika, abakapiteni babyo, abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino na bamwe mu banyamakuru batoranyijwe, akurikirwa n’Umunya-Senegal Sadio Mané bakinana muri Liverpool wagize amajwi 507 naho rutahizamu wa Borussia Dortmund, Pierre-Emerick Aubameyang, aba uwa gatatu n’amajwi 311.

Kuva iki gihembo cyatangira gutangwa byari ku nshuro ya kabiri Umunya-Misiri acyegukanye. Igihugu gifite byinshi ni Cameroun imaze kwegukana 11, Côte d’Ivoire ifite umunani, Ghana ifite bitandatu naho Nigeria ifite bitanu.

Kugeza ubu abakinnyi begukanye iki gihembo inshuro nyinshi ni Yaya Touré ukinira Manchester City igifite inshuro enye ( 2011, 2012,2013 na 2014) abinganya na Samuel Eto’o (2003, 2004, 2005 na 2010) naho El Hadji Diouf, Nwankwo Kanu na Didier Drogba bagifite inshuro ebyiri buri umwe.

Mohamed Salah niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umunyafurika mu mwaka ushize. Yashyikirijwe igihembo na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, Ahmad Ahmad
Yari ahanganye na Sadio Mané (ubanza ibumoso) wabaye uwa kabiri na Pierre-Emerick Aubameyang (uri iburyo) wabaye uwa gatatu
Uyu musore yafashije Misiri kubona itike y’igikombe cy’isi kizakinirwa mu Burusiya mu mpeshyi z’uyu mwaka
Niwe umaze gutsindira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza