Miss Rwanda 2018 mu bazifatanya na Fabrice Ndayisaba Foundation kwibuka abana bazize Jenoside

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Mata 2018 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Abanyarwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ‘Fabrice Ndayisaba Foundation’ yateguye ibikorwa byihariye byo kwibuka ibibondo n’abana bavukijwe ubuzima muri icyo gihe, biteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Mata 2018.

Ndayisaba Fabrice yatangije uyu muryango mu 2009 ubwo yahuraga n’Umunya-Cameroun, Samuel Eto’o Fils ukina umupira w’amaguru ari nawe wamuteye inkunga yo gutangira ibikorwa bye bitandukanye birimo gufasha abana bato kwiga indangangaciro n’umuco w’amahoro byiyongera ku kwiga gukina umupira w’amaguru.

Mu 2011 uyu muryango watangije ibikorwa byihariye aho abana bawubamo, abo mu bigo by’amashuri byo muri Kicukiro n’ababyeyi babo bafata umunsi mu gihe cyo kwibuka bakawuharira kuzirikana abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, abana bo muri Fabrice Ndayisaba Foundation bagiye basura inzibutso zitandukanye zirimo urwa Gisozi, urwa Nyanza ya Kicukiro, urwa Ntarama mu Bugesera, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mata bakasubira ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro nk’uko Ndayisaba yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Nk’uko dusanzwe tubikora kuva mu 2011 nka Fabrice Ndayisaba Foundation, buri mwaka tugira urwibutso dusura, kugira ngo twige amateka y’igihugu cyacu; abana bamenye uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, uko yahagaritswe ndetse n’urugendo rwo kongera kubaka u Rwanda no kurusubiza ishema n’icyubahiro mu ruhando rw’amahanga.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka twahisemo gusura urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro. Si ubwa mbere turusuye ariko buri gihe uko tuhagiye twiga andi masomo mashya. Tuzaba turi kumwe n’abantu b’ingeri zitandukanye haba ababyeyi, abana, abayobozi. Twanatumiye Miss Rwanda wa 2018 Iradukunda Liliane, bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda n’abandi kugira ngo nabo bazagire ubutumwa bw’icyizere baha abana.”

Ndayisaba yavuze ko mu bikorwa byo kwibuka abana byo kuri uyu wa Mbere yiteze ko bizitabirwa n’abasaga 200. Abazitabira iki gikorwa bazahurira kuri ETO Kicukiro saa moya za mugitondo aho bazabanza kwibukiranya amabwiriza arimo imyitwarire, gufunga amatelefone atabangamira gahunda yo kwibuka; saa mbili bakazakora urugendo rwo kwibuka abana ruzava kuri ETO Kicukiro rugasorezwa ku rwibutso i Nyanza.

Abazaba bitabiriye ibi bikorwa, bazasura ibice bitandukanye by’urwibutso, nyuma abana bo muri Ndayisaba Fabrice Foundation batange ubutumwa mu ndirimbo n’imivugo bateguye, buzakurikirwa n’ubwa bamwe mu bashyitsi kugira ngo abana bamenye ububi bwa Jenoside n’ubundi bugizi bwa nabi muri rusange, bizabafasha gukura bimakaza ingangaciro z’amahoro.

Mu 2017 abana bo muri Ndayisaba Fabrice Foundation basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi by'umwihariko igice cyahariwe abana basobanurirwa amateka y'uko bishwe
Ndayisaba Fabrice Foundation itegura ibikorwa byihariye byo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 2011
Nyampinga w'u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yifatanyije na Fabrice Ndayisaba Foundation mu kwibuka ku nshuro ya 23 abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ndayisaba Fabrice ubwo yaganiraga n'itangazamakuru mu 2017 nyuma y'ibikorwa byo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza