Shampiyona y’umupira w’amaguru yari yatangiye mu Ukuboza, yahagaritswe tariki ya 11 z’uko kwezi nyuma y’uko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19, ni mu gihe muri Volleyball na Basketball zitaratangira gukinwa mu mwaka mushya w’imikino wa 2020/21.
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, hifashishijwe ikoranabuhanga, Umunyamabanga Uhoraho wayo, Shema Maboko Didier, yagiranye inama n’abahagarariye Federasiyo y’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), iya Volleyball (FRVB) n’iya Basketball (FERWABA) ku myiteguro yo gusubukura shampiyona.
Muri aka kanya, hifashishijwe ikoranabuhanga hari kuba inama ihuza @Rwanda_Sports n'abayobozi muri za federasiyo @FERWAFA @ferwabaRW na @frvbrwanda hagamijwe kuganira ku myiteguro yo gusubukura shampiyona. Iyi nama iyobowe na @SMDidier1 Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS
— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) February 15, 2021
Nk’uko IGIHE yabyanditse mu cyumweru gishize, hari gahunda y’uko Shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaze igeze ku munsi wayo wa gatatu, yasubukurwa mu ntangiriro za Werurwe 2021.
Ku rundi ruhande, Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Volleyball yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, yemeje ko amarushanwa atangira umwaka w’imikino wa 2020/21 azatangira hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Werurwe, ariko hakazashingirwa ku ngamba zizaba zigezweho mu kwirinda COVID-19.
Muri Basketball, nta yindi gahunda iratangazwa nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2019/20 mu Ukwakira, habanje kwifashishwa irushanwa rito ryamaze iminsi umunani.
Mu gihe nta ngamba nshya zerekeye siporo rusange ziheruka gutangazwa, iziheruka gufatwa zerekeye kwirinda icyorezo cya COVID-19 muri rusange zizageza ku wa 22 Gashyantare 2021.
Urukingo rwa COVID-19 rwatangiye gutangwa mu Rwanda ni kimwe mu bisubizo bihanzwe amaso mu gufasha isubukurwa ry’amarushanwa atandukanye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!