00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mackenzie yijeje Aba-Rayons igikombe cya shampiyona

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’iburyo, Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzie yijeje abakunzi ba Rayon Sports igikombe cya shampiyona mu mwaka utaha w’imikino.

Rayon Sports FC ikomeje gukina imikino ya gicuti mu gukomeza kwitegura umwaka w’imikino 2021-2022, ari na ko ireba urwego rw’abakinnyi bashya bari muri iyi kipe.

N’ubwo atari benshi baha iyi kipe amahirwe yo kuzegukana cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro, myugariro w’iburyo ukiri mu igeragezwa, Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzie, yijeje abakunzi ba yo ko ikipe bihebeye itazaza mu zizaherekeza izindi ahubwo izaba iri mu zihaganganira igikombe cya shampiyona.

Ati “Ikipe ya Rayon Sports buri gihe irwanira igikombe. Abayobozi barabizi, abakinnyi barabizi n’abatoza barabizi. Abakinnyi bacu bari mu Ikipe y’Igihugu nibagaruka tuzaba duhagaze neza. Ntabwo tuzaza mu zizaherekeza izindi.”

Mackenzie kandi yasobanuye ibijyanye n’imvune bivugwa ko yagize mbere y’uko ikipe y’igihugu y’u Burundi ijya gukina irushanwa ry’Igikombe cya Afurika giheruka, avuga ko abamutwerera imvune bamubeshyera.

Ati “Naravunitse, barambaga ndakira. Nakinnye Igikombe cya Afurika nkirutse imvune. Iyo mba mfite imvune rero ntabwo nari gukina Igikombe cya Afurika. Uvuga ko ndwaye ntabwo namubuza kuko umuntu avuga ibyo ashaka kandi ikibuga ni umucamanza.”

Uyu myugariro ni ubwa kabiri agarutse muri Rayon Sports, aho ubwo yayiherukagamo mu 2013 yatwaranye na yo igikombe cya shampiyona mbere y’uko yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Yakiniye andi makipe arimo APR FC, Kiyovu Sports na Wazito FC yo muri Kenya mbere gato yo kwerekeza muri Bukavu-Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mackenzie yijeje abakunzi ba Rayon Sports igikombe cya shampiyona
Abafana ba Rayon ngo bashonje bahishiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .