Kwibuka24: U Rwanda rwegukanye intsinzi mu mikino itatu, indi itaha imahanga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Kamena 2018 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru hakinwe imikino itandukanye mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika n’i Burayi hamwe na hamwe u Rwanda rwitwara neza nko muri Kung Fu rwatwaye umudali wa zahabu.

Iyi mikino itegurwa buri mwaka ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco na Komite Olempike, Amashyirahamwe yose yemewe mu Rwanda aba agomba gukora irushanwa ryo kwibuka mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ndetse no kwibuka abazize Jenoside mu 1994.

Amwe mu Mashyirahamwe yari yateguye amarushanwa mu mpera z’icyumweru kirangiye arimo iry’umukino wa volleyball, Cricket, Kung Fu, Amagare na Chess mu gihe hari imikino izaba mu mpera z’iki cyumweru.

1. Volleyball

Mu mukino w’intoki wa volleyball, irushanwa ryo kwibuka ryakinwe mu byiciro bibiri; icy’abagabo cyitabiriwe n’amakipe 12 harimo ayo mu Rwanda, Uganda, Tanzania na Congo Kinshasa naho mu bagore hitabira amakipe icyenda yo mu Rwanda, Kenya na Uganda.

Iyi mikino yari iryoheye ijisho ndetse yanitabiriwe n’abafana benshi, mu bagabo Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye APR VC ihasanga REG VC nayo yari yasezereye UTB VC.

Aya makipe n’ubundi asanzwe akomeye mu Rwanda yagerageje guhangana gusa urwego rwa Gisagara VC rwari hejuru cyane bituma itsinda amaseti 3-0 ((25-23, 25-19 na 27-25) yegukana igikombe.

Mu bagore, igikombe cyatwawe na Nkumba University yo muri Uganda itsinze KCB yo muri Kenya amaseti 3-1 (23-25, 25-15, 25-22 na 25-19) naho RRA VC itahana umwanya wa gatatu itsinze APR VC amaseti 3-1.

Ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahawe igikombe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda; iya kabiri ihabwa ibihumbi 600 Frw naho iya gatatu itahana ibihumbi 400 Frw.

2. Cricket

Irushanwa ryo kwibuka mu mukino wa Cricket ryakinwe mu cyiciro cy’abagore gusa, ryabereye ku kibuga mpuzamahanga cy’i Gahanga, ryitabiriwe n’ibihugu bitatu harimo Uganda, Kenya n’u Rwanda.

Kenya yari ifite irushanwa ry’umwaka ushize ni nayo yongeye kwegukana iry’uyu mwaka itsinze ku mukino wa nyuma Uganda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Eddie Balaba, yashimiye Kenya ihora yifatanya n’u Rwanda mu gihe cyo kwibuka kandi ikazana ikipe ikomeye kuko bifasha n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda kungukiramo ubumenyi.

Yagize ati “Turashimira cyane ibihugu byitanze bikaza kwifatanya natwe muri iki gihe twibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994. Twagize irushanwa ryiza, riryoheye ijisho ariko by’umwihariko ndanashimira Kenya ihora izana ikipe ya mbere muri iri rushanwa kuko natwe tukiri kwiyubaka bidufasha kubigiraho.”

3. Amagare

Mu mukino w’amagare, ku wa Gatandatu hakinwe agace ka Gatatu ka Rwanda Cycling Cup ariko kihariye ku kuba ari akagenewe kwibuka ‘Race to Remember’. Abasiganwa bahagurukiye i Kigali berekeza i Nyanza harimo no kuzenguruka.

Aka gace kareshya na kirometero 130,3 mu bagabo n’abatarengeje imyaka 23, kegukanywe na Uwizeyimana Bonavanture ukinira Benediction Club wakoresheje 3h 36′ 49” akurikirwa na Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Club wakoresheje 3h 38′ 19” naho Didier Munyaneza wa Benediction Club aba uwa gatatu muri rusange n’uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Iri siganwa riterwa inkunga na Cogebanque na Skol ryanakinwe mu byiciro by’abakobwa, aho Nzayisenga Valentine yabaye uwa mbere akoresheje 2h 38’ 19” mu kunyonga ibirometero 97,6 akurikirwa na Tuyishimire Jacquiline yasize isegonda rimwe naho Ingabire Diane aba uwa gatatu asinzwe amasegonda 3. Aba bakinnyi bose bakaba bakinira Benediction y’i Rubavu.

Uwizeyimana Bonavanture niwe wegukanye isiganwa ry'amagare ryo kwibuka Jenoside

4. Umukino wa Chess (Jeu d’Echecs)

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu umunani byazanye abakinnyi 64 harimo u Burundi (abakinnyi bane), u Bwongereza (umukininnyi umwe), Kenya (abakinnyi babiri), Nigeria (umukinnyi umwe), Sudani y’Epfo (umukinnyi umwe), Uganda (abakinnyi 21) n’u Rwanda (abakinnyi 34).

Ryegukanywe n’Abanya –Uganda ; mu bagabo harimo Ssonko Mathias wa mbere wabonye amanota 6,5 kuri 7 ahabwa igikombe , umudali wa zahabu n’ibihumbi 350 Frw, akurikirwa na Wanyama Harold wabonye amanota 6 kuri 7 ahabwa umudali wa silver n’ibihumbi 250 Frw naho Nsubuga Haruna wabonye amanota 5.5 kuri 7 atahana ibihumbi 150 Frw n’umudali wa bronze.

Mu bagore, babiri barangije imikino banganya amanota barimo Ndagire Mary Kevin na Nakirya Victoria bagabana amafaranga ibihumbi 100 Frw, buri umwe atwara 50 Frw naho Ndagire Mary Kevin we yongerwa andi 50 Frw kuko yatowe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto mu irushanwa ryose.

5. Kung Fu

Mu mikino njyarugamba ya Kung Fu, irushanwa ryo kwibuka ryari ryitabiriwe n’ibihugu bitanu u Rwanda rwegukana umudali wa zahabu, rukurikirwa na Zambia, Tanzania, Kenya naho ku mwanya wa nyuma haza Congo Kinshasa.

6. Umupira w’amaguru

Kugeza ubu mu mupira w’amaguru ntiharamenyekana igihe imikino yo kwibuka izabera ariko biteganyijwe ko izabera mu ntara zose z’igihugu.

Irushanwa ryo kwibuka muri volleyball ryitabiriwe n'abafana batari bake
Mu mukino wa Chess amarushanwa yo kwubuka yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika n'i Burayi
Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, Eddie Balaba, yashimiye Kenya yegukanye igikombe
Abitabiriye imikino ya Kung Fu babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza