00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwakira inkoni y’Umwamikazi bivuze iki ku Rwanda ?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hari inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, izatambagizwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nka kimwe mu bikorwa bibanziriza Imikino ya Commonwealth izabera i Birmingham mu mpeshyi ya 2022.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza y’Imikino ya Birmingham 2022 yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 7 Ukwakira 2021 ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth, bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo hazaba hatangizwa imikino.

Uwayihawe icyo gihe ni Kadeena Cox watwaye imidali ine ya Zahabu mu Mikino Paralempike ndetse akaba ari we wa mbere mu bihumbi by’abazayitwara inyura mu bihugu 72, aho igenda ifata amashusho binyuze muri camera yakorewemo imbere.

U Rwanda rwayakiriye ari igihugu cya 10 nyuma ya Uganda ndetse ni ku nshuro ya gatatu igeze i Kigali nyuma ya 2014 na 2017 kuva rutangiye kwitabira Imikino ya Commonwealth mu 2010.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko kwakira iyi nkoni ku Rwanda, bigaragaza ubufatanye hagati yarwo n’ibindi bihugu ndetse bikaba ikimenyetso ko ruzitabira Imikino ya Commonwealth ya 2022.

Ati “Iyi nkoni y’Umwamikazi ni ikinyemetso gikoreshwa mu guhererekanya imikorere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byitabira Imikino ya Commonwealth, twebwe nk’u Rwanda, nk’igihugu kiri muri uyu Muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza kandi twitabira iyi mikino, ni ikimenyetso ko dufatanyije n’ibindi bihugu.”

“Nk’uko byasobanuwe, iyi nkoni iba irimo ubutumwa Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, atanga ku munsi wo gutangira Imikino ya Commonwealth izaba mu mwaka utaha wa 2022.”

Yakomeje avuga ko kwakira iyi nkoni ari n’umwanya wo kugaragariza ibindi bihugu aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’amateka yarwo.

Ati “Ikindi, ni ukugira ngo tunagaragaze ko turi mu bihugu bizitabira, tunagaragaza ibyo igihugu cyacu kiba kimaze kugeraho kubera ko aho tuzayitembereza tuzagenda tugaragaza ibikorwa igihugu cyacu kimaze kugeraho ndetse n’amateka y’igihugu cyacu kugira ngo tubihuze, baba Abanyarwanda cyangwa ibindi bihugu bimenye ko tugiye kwitabira iyi mikino.”

Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth, Umulinga Alice, yavuze ko iyi nkoni ifite igisobanuro gikomeye muri siporo kuko ifite ubutumwa busaba abakinnyi kwigirira icyizere no kugira ubufatanye hagati yabo.

Ati “Isobanuye icyizere, abakinnyi bacu bagomba kugira icyizere muri bo kuko birafasha mu buzima bwose uretse na siporo. Hari kandi ubufatanye, nk’abakinnyi bagomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo babashe kugera ku ntsinzi. Ikindi ni imikoranire myiza ku Banyarwanda n’imikoranire dufite nk’ibihugu bya Commonwealth.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko iyi nkoni y’Umwamikazi igaragaza ibigize Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza.

Ati “Inyura mu bihugu bitandukanye by’ibinyamuryango bihurijwe hamwe n’amahame ya demokarasi, n’amategeko ahuriweho kandi bikorera hamwe kugira ngo bigere ku mahoro n’ubumwe by’Isi yose.”

Nyuma yo kugera i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 9 Ugushyingo, iyi nkoni yajyanywe muri Marriott Hotel ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru, ihava ijyanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe mu 1994.

Ikigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy Kigali i Kanombe, yabanje gushyikirizwa Mugisha Jean Jacques ukora mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth nk’umurinzi wayo mu gihe cyose izamara i Kigali.

Abakinnyi ba Beach Volleyball Munezero Valentine na Musabyimana Penelope bitabiriye Imikino y’Urubyiruko ya Commonwealth yabereye i Bahamas mu 2017, aho begukanye umudali wa bronze, ni bo bavuye i Kanombe bafite iyi nkoni y’Umwamikazi.

Nyuma yo kugera ku Gisozi, inkoni yatwawe na Hakizimana John usiganwa ku maguru metero ibihumbi 10, wari mu bahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020 ndetse na Mukobwankawe Liliane usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Abagore ya Sitting Volleyball yakinnye Imikino Paralempike ya Tokyo 2020.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, inkoni y’Umwakazi irajyanwa muri Pariki ya Nyandungu kugira ngo u Rwanda rugaragaze uburyo rubungabunga ibidukikije.

Irajyanwa kandi mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali ahabera umukino wa Basketball y’abakina ari batatu (3x3) nk’umwe mu izakinwa mu Mikino ya Commonwealth ya 2022.

Ku munsi wa gatatu w’iyi nkoni mu Rwanda, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, izajyanwa ku Nzu Ndangamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside.

Nyuma yaho, iyi nkoni izajyanwa i Gahanga hari ibikorwaremezo bya siporo nka Stade y’umukino wa Cricket mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rushobora kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye.

Niva i Gahanga, izatambigizwa mu bice byo mu Mujyi wa Kigali yerekwa abawutuye mu gihe kandi hazaba n’urugendo rw’amaguru ruzava i Remera ahakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) rukagera kuri Kigali Arena, aho hazagarazwa ibikorwaremezo bya siporo bihari.

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo saa Saba z’amanywa, ni bwo iyi nkoni izava mu Rwanda, aho izajyanwa muri Tanzania nk’igihugu cya 11 kizayakira muri 72 izageramo mbere y’uko Imikino y’i Birmingham 2022 itangira.

Mugisha Jean Jacques (iburyo) yakira inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza ubwo yari ivuye muri Uganda ku wa Kabiri
Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, yahawe ikaze i Kigali
Munezero Valentine atwaye inkoni y'Umwamikazi ubwo yavaga i Kanombe ijyanywe kuri Marriott Hotel
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Visi Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino ya Commonwealth, Umulinga Alice, mu kiganiro n'abanyamakuru
Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, iba itwaye ubutumwa bwe buzasomwa mbere y'Imikino y'i Birmingham 2022 mu gihe kandi ifite camera igenda ifata amashusho y'aho ica hose
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko kwakira iyi nkoni bigaragaza ubufatanye bw'u Rwanda n'ibindi bihugu bigize Commonwealth
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko yishimiye kubona u Rwanda rwakira inkoni y'Umwamikazi nka kimwe mu bigaragaza ko ibihugu byose bihuje amahame ya demokarasi
Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza yajyanywe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Munyanzi Gervais wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo (ibumoso), Visi Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino ya Commonwealth, Umulinga Alice (hagati) na Mukobwankawe Liliane uri mu batwaye iyi nkoni
Visi Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino ya Commonwealth, Umulinga Alice, asinya mu gitabo cy'abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Hakizimana John usiganwa ku maguru, atwaye inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .