Kuki amatora yabaye ingingo ishishikaje mu Nteko Rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Werurwe 2021 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, kuri Lemigo Hotel, hateganyijwe Inama y’Inteko Rusange isanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda byitezwe ko ikizagarukwaho cyane ari amatora ya Komite Nyobozi yayo.

Muri siporo y’u Rwanda, usanga akenshi iyo hategerejwe amatora mu ishyirahamwe cyangwa urwego runaka, havugwa byinshi ndetse buri wese ukabona ko bimushishikaje cyane. Ni ko bimeze no muri Komite Olempike y’u Rwanda magingo aya.

Iyi Nama y’Inteko Rusange izaba nyuma y’amezi atandatu habaye iyo ku wa 11 Ukwakira 2020 yagaragayemo kutavuga rumwe ku ngingo yerekeye igihe hazabera amatora.

Iyi ngingo yafashe umwanya munini ubushize no ku wa Gatandatu iri mu zizaganirwaho, aho hazemezwa igihe hazabera amatora ya Komite Nyobozi nshya, amategeko azayagenga n’ingengabihe yayo.

Mu bindi bigaragara kuri gahunda y’iyi nama y’Inteko Rusange hari kwemeza inyandiko mvugo y’Inteko Rusange yo ku wa 11 Ukwakira 2020, raporo y’ibikorwa bya 2020 na gahunda y’ibikorwa bya 2021, raporo y’icungamutungo ya 2020 n’ingengo y’imari iteganyijwe mu 2021, raporo y’abagenzuzi, imyiteguro y’Imikino Olempike no kungurana ibitekerezo.

Amatora yavugishije abatari bake ni yo ngingo itegerejwe cyane

Nk’uko byagenze no mu Ukwakira, byitezwe ko ibitekerezo byinshi bizatangwa ku ngingo irebana n’amatora yo gusimbuza Komite Nyobozi iriho ubu, yatorewe kuyobora imyaka ine ku wa 11 Werurwe 2017.

Kuva mu mezi umunani ashize, hatangiye kuvugwa ko Komite iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens ikwiye gutegura amatora akaba yakomeza kuyiyobora cyangwa hagatorwa abandi.

Amatora y’abayobozi bagize Komite Olempike haba ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga aba mu mwaka ukurikira Imikino Olempike, bivuze ko mu Rwanda yazaba mu 2022.

Indi ngingo igenderwaho muri Charte Olympique, ivuga ko manda yo muri Komite Olempike ari imyaka ine, bivuze ko mu Rwanda amatora yaba muri Werurwe 2021.

Gusa, izo ngingo zombi ziragongana ndetse bigasa n’aho zivuguruzanya bitewe n’uko mu mategeko hatigeze hateganywa ko Imikino Olempike ishobora kwimurwa nk’uko byagenze kuri iyi nshuro.

Kubera icyorezo cya COVID-19, Imikino Olempike yagombaga kuba mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2020 i Tokyo mu Buyapani, yimuriwe hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021.

Ku wa 23 Mata 2020, Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) yandikiye za Komite Olempike mu bihugu byose izisaba kurebera hamwe n’amashyirahamwe azigize uburyo bwakurikizwa hagati yo kugendera kuri manda y’imyaka ine no kuba hategurwa amatora nyuma y’Imikino Olempike hagamijwe gutegura neza amakipe n’abakinnyi bazitabira iyo mikino mu mpeshyi.

Komite Olempike Mpuzamahanga yavuze ko “Komite Olempike z’Ibihugu zirebwa n’iyi baruwa ni izari zifite amatora hagati ya Kanama 2020 na Kanama 2021.”

Yasabye ko byakorwa mu buryo bubiri, ubwa mbere hakabaho gukurikiza manda y’imyaka ine, amatora akaba mbere, ubwa kabiri bukaba gukora amatora nyuma y’Imikino Olempike ya Tokyo 2021, byose bikemezwa n’Inteko Rusange mu gihe byaba bihabanye n’amategeko shingiro kandi ntihabeho kubangamira itegurwa ry’iyo Mikino Olempike.

Gusa, kuri iyo ngingo ya kabiri, Komite Olempike Mpuzamahanga yasabye ko amatora yazakorwa igihe gito nyuma y’Imikino Olempike ya Tokyo 2020 (mu 2021) kugira ngo bizasubire kuri gahunda isanzwe nyuma y’Imikino Olempike ya 2024.

Kubera iki kugeza ubu nta matora yateguwe?

Mu bikomeje kwibazwa na bamwe harimo uburyo amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda atateguwe muri uku kwezi kwa Werurwe kandi imyaka ine yaruzuye tariki ya 11 Werurwe, kuva komite iriho ubu itowe.

Gusa, Inteko Rusange yabaye mu 2018 yemeje ko umwaka w’ingengo y’imari wa Komite Olempike uzajya urangirana n’ukwezi kwa Werurwe, undi ugatangirana n’itariki ya 1 Mata. Ibi byahinduwe hashingiwe ku gihe habonekera amafaranga yifashishwa mu bikorwa, ni byo byatumye hategurwa Inteko Rusange mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, tariki ya 3 Mata 2021.

Umwe mu banyamuryango ba Komite Olempike, IGIHE yabajije ku bijyanye no kuba tariki ya 11 Werurwe yararenze nta matora ateguwe, niba Komite iriho ubu yaba yaranze kuva ku buyobozi ku bushake, yavuze ko nta gihe kirarenga cyane ko nta tariki yanditse bagenderaho.

Ati “Urebye nta gihe kirarenga, niba wibuka neza aba bariho Komite basimbuye ntabwo yatowe muri Werurwe, hari mu mpera za Mata mu 2013. Ndakeka inama y’Inteko Rusange izafata umwanzuro ku matora ku wa Gatandatu.”

Yakomeje avuga ko n’Umuyobozi wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Thomas Bach, uheruka kongera gutorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ku wa 10 Werurwe 2021, yari yatowe muri Nzeri 2013.

Ati “None se ntiwabonye ariya matora ya IOC aheruka kuba? Uretse siporo yacu ibamo abantu utamenya ibyo baba bakurikiye ariko nta kidasanzwe, dukwiye kureba ibifitiye inyungu igihugu n’abakinnyi aho kuba ku giti cyacu.”

Yakomeje agira ati “Ubu se abayobozi b’Inzego z’ibanze barimo ba Meya ko amatora yabo yabaye asubitswe kubera ikibazo cya COVID-19 hari ubwo wigeze wumva byasakujwe?”

Undi wavuganye na IGIHE yagize ati “Birashoboka ko amatora atahita akorwa, ariko ugatangira uburyo bwo kuyategura, ibyo mu gihe byaba bidakozwe haba harimo ikibazo.”

Amategeko ya Komite Olempike ateganya ko Inteko rusange ariyo igena amatariki azaberaho amatora, Komisiyo y’Amategeko n’Imyitwarire ikaba ariyo ifite inshingano zo kuyategura. Abashaka kwiyamamaza bahabwa byibuze iminsi 15 yo kwiyamamaza.

IGIHE yashatse kumenya niba hari izindi Komite Olempike zakoze amatora isanga hari ibihugu bimwe byayakoze muri Afurika birimo Uganda, Liberia, Djibouti, Mali, Bénin, Ghana, Tanzania na Botswana. Izo Komite Olempike usanga zaragumanye abayobozi bari basanzweho, cyangwa hagahinduka abantu bake muri Komite Nyobozi.

Uburyo Abanyarwanda bazitabira Imikino Olempike bateguwe na byo biri mu bizagarukwaho

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020, aho kuri ubu abakinnyi bamaze kubona itike barimo Muhitira Félicien ‘Magare’ na Hakizimana John, bombi basiganwa ku maguru.

Hari kandi umukinnyi umwe [cyangwa babiri] usiganwa ku magare uzava hagati ya Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Munyaneza Didier mu gihe hari abandi bagitegerejwe mu Mikino Ngororamubiri, Beach Volleyball no Koga.

Aba bakinnyi bose bafashwa mu kwitegura imikino Olempike, bahabwa amafaranga y’imyiteguro na Komite Olempike ndetse bagashakirwa uburyo bw’imyitozo mu Buyapani.

Gusa, kuba benshi muri abo bakinnyi baragiye bahabwa amafaranga atanyujijwe mu mashyirahamwe y’imikino babarizwamo, byateje kudahuza hagati yayo n’ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda.

Umwe mu bakinnyi baganiriye na IGIHE yavuze ko ari bo baba bazi icyo bakeneye n’uko bitegura kuruta uko amafaranga bayahabwa n’amashyirahamwe rimwe atabaha ibyo bakenera byose.

Komite Nyobozi ya Komite Olempike y'u Rwanda ihari ubu, yatorewe kuyobora imyaka ine kuva tariki ya 11 Werurwe 2017
Amb. Munyabagisha Valens amaze imyaka ine ayobora Komite Olempike y'u Rwanda
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, hateganyijwe Inteko Rusange Isanzwe ya Komite Olempike byitezwe ko izemeza igihe hazabera amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .