Kwamamaza

Kenya niyo yegukanye imidali myinshi mu mikino ya gisirikare

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 08:08' na IGIHE


Imikino ihuza ingabo z’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba yaberaga i Kigali kuva tariki 5 Kanama yasojwe kuri uyu wa Gatatu kuri stade Amahoro i Remera. Mu bihugu bine byari byari byitabiriye, Kenya yegukanye imidali itatu ya zahabu, umwe wa feza n’umwe w’umuringa mu gihe u Rwanda rwasigaranye umwe wa zahabu, uwa feza n’umwe w’umuringa.

Umwaka ushize muri iyi mikino yabereye muri Uganda, u Rwanda rwari rwahatambukanye ishema rwegukana imidali itatu ya zahabu harimo uwa Basketball, Handball no mu mupira w’amaguru.

Kuri iyi nshuro, iyi mikino yaberaga i Kigali, amakipe y’Ingabo z’u Rwanda akinira imbere y’abafana bayo ariko ntiyahiriwe kuko umudali umwe wa zahabu ari wo wasigaye indi yose yambutse imipaka ijya mu bihugu by’abaturanyi.

Muri Netball, u Rwanda rwasoje irushanwa ari urwa nyuma nta nota rufite, nta mukino n’umwe rutsinze muri itatu rwakinye. Igihugu cya mbere ni Tanzania yatsinze imikino yose yakinnye igira amanota atandatu Uganda iba iya kabiri itsinze imikino ibiri igira amanota ane naho Kenya iba iya gatatu n’amanota abiri.

Muri Handball, u Rwanda rwasoje ari urwa gatatu mu makipe ane inyuma ya Kenya yatsinze imikino yose uko ari itatu igira amanota atandatu yose, Uganda iba iya kabiri inganya n’u Rwanda na Tanzania inota rimwe ariko kuba yarinjijwe ibitego bike bituma iba iya kabiri, n’u Rwanda ruza imbere ya Tanzania kubera iyo mpamvu.

Basketabll niho u Rwanda rwabashije gusigarana umudali wa zahabu kuko rwatsinze imikino yose, Kenya yegukana umudali wa feza, Uganda uw’umuringa mu gihe Tanzania ariyo yatashye amara masa muri iki cyiciro.

Ahandi ingabo z’u Rwanda zahabwaga amahirwe yo kwitwara neza umudali wa zahabu ugasigara mu gihugu, ni mu mupira w’amaguru aho APR FC yasabwaga gutsinda hejuru y’ibitego bibiri gusa ikina na Tanzania ariko irabibura itsinda kimwe gusa.

Aha umudali wa zahabu watashye muri Kenya, APR FC isigarana uwa feza mu gihe Uganda yabaye iya gatatu, Tanzania iba iya nyuma iyabashije gutsinda umukino n’umwe.

Mu mikino yo kwiruka ku maguru (Cross Country) haba mu bagabo no mu bagore imidali ya zahabu yatashye muri Kenya, Uganda itwara uwa feza mu bagabo u Rwanda rusigarana umuringa mu gihe, mu bagore Uganda yatwaye umudali uwa feza, Tanzania itahana umudali w’umuringa.

Mu gusiganwa umuntu ku giti cye, abanya Kenya banikiye abandi batwara imidali yose harimo Sheila Chepkirui Kiprotich watwaye umudali wa zahabu mu bakobwa asize Juicly Jepkosgei na Chemutai Judy naho mu bagabo, umudali wa zahabu watwawe na Emmanuel Kipsang yatwaye umudali wa zahabu, Frankline Ngelel atwara uwa feza mu gihe Stephen Arita yatwaye uw’umuringa.

Minisitiri w'ingabo James Kabarebe ashyikiriza igikombe ikipe ya Ulinzi Stars yacyegukanye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved