Ivumbi rigiye kongera gutumuka i Nyamata muri “Rallye des Milles Collines” isoza 2017

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amasiganwa atandukanye yari agize shampiyona yo gusiganwa mu modoka mu Rwanda muri uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’uyu mukino ryatangaje ko Rallye des Milles Collines isoza umwaka wa 2017, iri gutegurwa neza ku buryo izasiga andi mateka.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa mu modoka muri uyu mwaka yari igizwe n’amasiganwa atandukanye harimo ayabereye imbere mu gihugu n’andi yo hanze ariko yahaga Abanyarwanda amanota.

Yatangijwe na Gorilla in the Mist Rally yabareye muri Uganda hagati ya tariki 3-5 Werurwe, ikurikirwa na Sprint Rally yabereye i Nyamata tariki ya 20 Gicurasi yegukanwa na Gakwaya Claude na Mugabo Claude batwara imodoka ya Subaru Impreza.

Hakurikiyeho Uganda Pearl of Africa Rally yabaye (30 Kamena -2 Nyakanga), bakina Rwanda Mountain Gorilla Rally hagati ya tariki 8-9 Nzeri yegukanwa n’Umunya-Kenya, Manvier Baryan utwara imodoka yo mu bwoko bwa Skoda Fabia hakurikiraho Memorial Gakwaya iheruka yegukanywe n’Abanya-Uganda, Kagega Mussa na Sirwomu Rogers.

Hagati ya tariki 15 na 16 Ukuboza, i Nyamata mu Bugesera hazaba habera isiganwa rya nyuma risoza umwaka w’imikino mu Rwanda, Rallye des Milles Collines izagaragaza itandukaniro ry’imitegurire myiza nk’uko Ange François Cyatangabo yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Nyuma ya Memorial Gakwaya i Huye twahise dutangira gutegura Rallye des Milles Collines. Ni irushanwa twifuza ko ryazaba ryiza kurusha ayandi yose yabaye mu mwaka ku buryo abakunzi b’uyu mukino bazishima cyane ndetse n’abakinnyi bakazaba bahangana ku rwego rwo hejuru.”

Iri siganwa rizakinirwa mu mihanda y’ibitaka yo mu Karere ka Bugesera mu mihanda ya Kayenzi-Gashyushya-Tuzza In-Kayumba na Mwogo ku ntera y’ibilometero 168 na metero 22, niryo rizagaragaza umukinnyi wegukanye shampiyona y’u Rwanda muri rusange akazashyikirizwa ibihembo.

Gakwaya Jean Claude niwe uri imbere ku rutonde n’amanota 67 akurikiwe na Christophe Nizette ufite 36, Fabrice Nyiridandi akaba uwa gatatu n’amanota 23, Christian Kanangire uwa kane n’amanota 13 naho Genese Semana akaba uwa gatanu n’amanota atandatu.

Imodoka ya Gakwaya kugeza ubu uyoboye bagenzi be hateranyijwe amanota yose ya shampiyona
Mu Bugesera niho hakunze kubera amasiganwa y'imodoka kubera imihanda myiza y'ibitaka ihari
Mu Bugesera niho hakunze kubera amasiganwa y'imodoka kubera imihanda myiza y'ibitaka ihari
Muri aya marushanwa abafana baba ari benshi ku mihanda riba rinyuramo
Rallye des Milles Collines isoza umwaka wa 2017 yatangiye gutegurwa hakiri kare
Rwanda Mountain Gorilla Rally yegukanywe n’Umunya-Kenya, Manvier Baryan utwara imodoka yo mu bwoko bwa Skoda Fabia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza