00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel ishobora kwakira Igikombe cy’Isi mu 2030

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko afite icyifuzo cy’uko Israel yazakira Igikombe cy’Isi mu 2030 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Naftali Bennett.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Bennett rivuga ko we na Infantino bagiranye ibiganiro ku wa kabiri aho uyu mugabo uyobora FIFA yagaragarije icyifuzo cy’uko Israel yazakira igikombe cy’Isi mu 2030 ifatanyijwe n’ibindi bihugu byo mu karere.

Igikombe cy’Isi gitaha kizaba mu 2022 muri Qatar mu gihe ikizakurikiraho mu 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Ibyo bihugu byagihawe nyuma yo guhigika Maroc mu 2018.

Ni ubwa mbere Igikombe cy’Isi kigiye kwakirwa n’ibihugu bitatu.

Gianni Infantino yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Intebe wa Israel, Naftali Bennett

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .