00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri ry’umupira rya Jimmy Mulisa ryahawe inkunga n’Abanya-Oman

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Abakanyujijeho mu ikipe ya Fanja Sports Club yo mu Cyiciro cya Mbere muri Oman, bahaye Irerero rya Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa inkunga y’imyenda y’abakinnyi bari munsi y’imyaka 17, banamwizeza inkunga y’ibindi bikoresho.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021, kibera ku kibuga kizwi nko kwa Padiri gisanzwe gikorerwaho imyitozo na Umuri Foundation.

Imyenda yahawe ingimbi ziri munsi y’imyaka 17 zisanzwe muri iri rerero. Izi ngimbi zahawe amakabutura n’imipira byo gukinisha.

Uretse iyi myenda yahawe abakinnyi, aba banya-Oman basanzwe banakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bahaye imyenda abatoza bo muri iri rerero barangajwe imbere na Jimmy Mulisa.

Aziz-Aman yavuze ko bazakomeza kuba hafi iri rerero. Ati “Jimmy yatubwiye ko agiye gutangiza Irerero ry’umupira w’amaguru ariko ku bijyanye n’amikoro ntabwo yari ahagaze neza. Twe twabonye hari ibyo twamuha birimo imyambaro y’abana n’inkweto.”

Aziz yakomeje avuga ko bazakomeza gutera inkunga iri rerero, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu umupira w’u Rwanda ariko biciye muri Umuri Foundation.

Aziz yavuze ko nyuma yo guha imyenda iri rerero, hari amakipe yababajije niba hari abanyarwanda bashobora kujya gukina muri Oman biciye muri iki gikorwa.

Ati “Nyuma yo kubona amafoto agaragaza ko twahaye imyenda Umuri Foundation, hari amakipe yatubajije niba hari amahirwe ku bakinnyi b’Abanyarwanda, yo kujya gukina muri Oman nk’ababigize umwuga. Twabasubije ko nta kidasanzwe twahita tubizeza ariko wenda mu myaka iri imbere nta wamenya.”

Mu myaka 51 ishize, iyi Fanja SC aba bagabo bakiniye, ibitse ibikombe icyenda bya shampiyona yo mu Cyiciro cya Mbere muri Oman.

Ubusanzwe iyi Fondasiyo ya Jimmy Mulisa ibarizwamo abana bagera kuri 320, abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka icumi kugera kuri 18 mu bahungu, mu gihe abakobwa ari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 24.

Umuri Foundation yijejwe ubundi bufasha burimo inkweto z'abana zo gukinisha
Umuri Foundation ifite ibyiciro by'ingimbi bitandukanye
Ingimbi ziri munsi y'imyaka 17 nizo zahawe imyenda
Baganirijwe bibutswa kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na Umuri Foundation
Abakiniye Fanja SC yo muri Oman bahaye imyenda Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa
Aba banya Oman bakiniye Fanja SC y'iwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .