00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyenyeri ya Primus mu kirango gishya cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mata 2021 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura amasaha make Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda igatangira, hamaze gutangazwa ikirango gishya kizifashishwa muri uyu mwaka w’imikino.

Ikirango gishya cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda kirimo inyenyeri benshi bamyenyereye kuri Primus yengwa n’uruganda rwa BRALIRWA rukaba umuterankunga mukuru w’iyi Shampiyona yamaze guhabwa izina rya Primus National League.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye imyaka ine n’Uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa nk’umuterankunga mukuru wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izitirirwa ikinyobwa cya Primus.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, imikino ibanza y’amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 1-8 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 11-17 Gicurasi 2021.

Itsinda rya mbere rigizwe na APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga mu gihe irya kabiri rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, tariki ya 1 Gicurasi 2021, hazakinwa imikino itanu irimo ibiri yo mu itsinda rya nyuma.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izatangira gukina tariki ya 2 Gicurasi, yakira Gorilla FC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere.

Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere y’uko icakirana n’umukeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports tariki ya 5 Gicurasi 2021.

Inye3nyeri ya Primus mu kirango cya Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 'Primus National League'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .