00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkoni y’Umwamikazi yagejejwe i Nyandungu no muri Lycée de Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wayo wa kabiri mu Rwanda, ku wa 10 Ugushyingo 2021, inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatambagijwe muri Pariki y’Ubukerarugendo ya Nyandungu ndetse no mu Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali.

U Rwanda rwakiriye inkoni y’Umwamikazi nk’igihugu cya 10 muri 72 izagezwamo mbere y’Imikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, izabera i Birmingham hagati ya tariki ya 28 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2022.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ugushyingo, yatambagijwe muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu mu gihe ku munsi wayo wa mbere mu Rwanda yari yajyanywe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abari bitabiriye uyu muhango wo gutambagiza inkoni i Nyandungu barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri Shema Maboko Didier na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair.

Hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Juliet Kabera; Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali; Umulinga Alice wungirije Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth na CP George Rumanzi uyobora Ishami rishinzwe Ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda.

Bose hamwe n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa, basobanuriwe ibijyanye n’umushinga wo kubaka Pariki y’Ubukerarugendo burengera Ibidukikije ya Nyandungu n’akamaro kayo karimo kuyungurura amazi, kuba hari ibiti bitandukanye ndetse hakaba indiri y’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyoni.

Mu ijambo rye, Minisitiri Munyangaju yagize ati “Uyu munsi, turishimira ihererekanya ry’inkoni y’Umwamikazi mu gihe Isi yose iri gushaka uko yasubira mu buzima busanzwe ihagarika icyorezo cya COVID-19. Tuzi ko ko imikino ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi bifasha kugira ubuzima bwiza no guhuza abantu.”

Yakomeje agira ati “Ku byavugiwe mu nama za COP26, duteraniye hano hari inkoni y’Umwamikazi, muri Nyandungu Eco-Park, nta handi hantu harusha aha twakwishimira iyi nkoni nk’u Rwanda na Commonwealth kuko hajyanye n’intego zo kurinda ibidukikije.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko bishimishije kuba u Rwanda rwakiriye iyi nkoni, rukagaragaza uburyo rukataje mu kubungabunga ibidukikije mu gihe rwitegura kuzakira inama ya CHOGM ya 2022.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, Juliet Kabera, yavuze ko nubwo hari Pariki ya Nyandungu itarafungura ku mugaragaro ibice byayo byose birimo na restaurant, ariko bamenyeshejwe na Minisiteri ya Siporo ibijyanye n’iyi nkoni, basanga ari igihe cyiza cyo kuyihatambagiza mu gihe hari kuba inama za COP26 i Glasgow.

Ati “Uyu munsi, twizeye ko kwakira iyi nkoni y’Umwamikazi bidufasha kwereka Isi by’umwihariko ibihugu bya Commonwealth ko bishoboka kurengera ibidukikije hifashishijwe ibisubizo karemano.”

Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth, Umulinga Alice, yashimiye Minisiteri ya Siporo, Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda n’izindi nzego za guverinoma uruhare byagize ngo igikorwa cyo kwakira inkoni y’Umwamikazi kigende neza.

Nyuma yo kuva i Nyandungu, iyi nkoni yajyanywe mu Ishuri rya Lycée de Kigali riri mu mashuri akorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth.

Binyuze mu mbyino zitandukanye, imivugo n’umukino wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri buri kipe, abanyeshuri ba Lycée de Kigali bagaragaje ko bishimiye kwakira iyi nkoni y’Umwamikazi yageze mu ishuri ryabo ku nshuro ya mbere mu gihe ari ubwa gatatu iri mu Rwanda nyuma ya 2014 na 2017.

Bamwe mu bayitwaye kuri uyu wa Gatatu harimo Ntagengwa Olivier ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball akaba ari na we uyobora Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda; Shyaka Olivier usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball; Micomyiza Rosine ukinira Ikipe y’Abagore ya Basketball n’abandi batandukanye barimo abanyeshuri ba Lycée de Kigali.

Ku munsi wa gatatu w’iyi nkoni mu Rwanda, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, izajyanwa ku Nzu Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iri ku Kimihurura ibitsemo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo hagaragazwe ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA, zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’aho, iyi nkoni izajyanwa i Gahanga hari ibikorwaremezo bya siporo nka Stade y’umukino wa Cricket mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rushobora kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye.

Niva i Gahanga, izatambagizwa mu bice byo mu Mujyi wa Kigali yerekwa abawutuye mu gihe kandi hazaba n’urugendo rw’amaguru ruzava i Remera ahakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) rukagera kuri Kigali Arena, aho hazagaragazwa ibikorwaremezo bya siporo bihari.

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo saa Saba z’amanywa, ni bwo iyi nkoni izava mu Rwanda, aho izajyanwa muri Tanzania nk’igihugu cya 11 kizayakira muri 72 izageramo mbere y’uko Imikino y’i Birmingham 2022 itangira.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (hagati) afashe inkoni y'Umwamikazi, ari kumwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Baair (iburyo) na Umulinga Alice usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino ya Commonwealth
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutambagiza inkoni y'Umwamikazi i Nyandungu bafata ifoto rusange
Eco-Tourism Park iri i Nyandungu igamije ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije
Muri Pariki ya Nyandungu, abahagiye basobanuriwe byinshi ku bice biyigize
Ntagengwa Olivier ni umwe mu batwaye iyi nkoni ku munsi wa kabiri iri mu Rwanda
Ubwo inkoni y'Umwamikazi yagezwaga muri Lycée de Kigali
Abanyeshuri ba Lycée de Kigali bagaragaje ko bishimiye kwakira iyi nkoni igeze bwa mbere mu ishuri ryabo
Hakinwe umukino wa Basketball 3x3 hagati y'abanyeshuri ba Lycée de Kigali
Ishuri rya Lycée de Kigali ryahawe impano y'imipira yo gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .