Inkomoko y’izina Rwarutabura na Wanyanza, abafana bakeneshejwe n’icyorezo (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Abakurikirana umupira w’amaguru bazi cyane izina rya Rwarutabara uri mu bafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse ukunze kuryoshya imikino kuri Stade zitandukanye mu Rwanda no hanze.

Rwarutabura ni umwe mu bafana ba Rayon Sports banditse izina mu Rwanda. Ni umugabo wubatse ariko iyo ikipe yihebeye yakinnye aba yakoze ku irangi, yisize hose mu bururu n’umweru cyangwa yaba ari ikipe y’Igihugu Amavubi agakora ku muhondo n’icyatsi.

Ahuje umwuga na Wanyanza na we uri mu bafana bakomeye cyane mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na 1Studio, Rwarutabura yavuze ko yiswe iri zina bitewe n’uko yavuye mu Rugunga ajya Rwarutabura kubera umupira, akaza kwitwa iryo zina kuva ubwo.

Avuga ko atunzwe no gufana ariko muri ibi bihe ubuzima bukaba bwarahindutse kubera COVID-19.

Ati “Ubusanzwe ntunzwe no gufana niko kazi kanjye ariko ubu bisa nk’ibyahagaze kubera COVID-19. Nari kujyana n’ikipe y’igihugu muri CHAN ariko nabyo byaranze ntabwo tworohewe.”

Yavuzwe ko ubusanzwe yajyaga ku bibuga gufana akaba ariho akura amaramuka, icyakora kuva icyorezo cyaduka, imikino yarahagaze.

Ati “Njyewe inzara yaranyishe, najyaga ku mupira nkabona uko nagura ibyo birayi cyangwa nkabona aho mvumba agacupa ariko ubu byabaye induru. Ni ibibazo. Inzara igiye kunyica nabo nahahiraga byabaye induru.”

Bikorimana Jean Claude uzwi nka Wanyanza, we yavuze ko i Nyanza gusa akaba yaraje gutura i Kigali kubera gukunda gufana ndetse ubu akaba atunzwe nabyo.

Uyu musore avuga ko yahawe iri zina rya ‘Wanyanza’ kubera ko avuka i Nyanza ku gicumbi cy’ikipe ya Rayon Sports, akaba ari nayo afana.

Wanyanza yavuze ko mu by’ukuri gufana nta nyungu zihambaye zijyanye n’amafaranga zirimo, ngo babikora kubera urukundo.

Basabye abakunzi babo gukomeza gufatanya muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda icyorezo, no gukomeza urukundo bafitiye amakipe yabo.

Rwarutabura ni umwe mu bafana bakomeye mu Rwanda
Wanyanza yavuze ko atunzwe no gufana nubwo muri iyi minsi bitoroshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .