Kwamamaza

Indege bwite ya Cristiano Ronaldo yakoreye impanuka i Barcelona

Yanditswe kuya 30-09-2016 saa 12:23' na Manzi Rema Jules


Indege ya rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo ifite agaciro ka miliyoni 15 z’ama Pound, yakoze impanuka ku wa mbere w’iki Cyumweru ubwo yashakaga kugwa ku kibuga cy’indege cya El Prat giherereye mu mujyi wa Barcelona.

Ikinyamakuru Daily Maily cyo mu Bwongereza cyatangaje ko iyi mpanuka yabaye Ronaldo, inshuti cyangwa abo mu muryango we nta n’umwe uri muri iyi ndege ya Gulfstream G200 kuko yari yayitije abakiriya bagiye mu mujyi wa Barcelona.

Iyi ndege ngo yakoze impanuka ubwo yagwaga kuri iki kibuga, bivugwa ko yagize ikibazo gituma itagwa neza nkuko bisanzwe.

Muri iyi mpanuka nta mugenzi wagize icyo aba ahubwo uwari uyitwaye (pilote) ni we wagize ibikomere ariko bidakabije.

Iyi ndege ya Ronaldo w’imyaka 31 yayiguze umwaka ushize, aho akunda kuyikoresha mu ngendo ze n’umuryango we iyo ari mu biruhuko ikindi gihe akayikodesha abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye.

Ronaldo umaze kwegukana imipira itatu ya zahabu ndetse akanafasha Real Madrid gutwara ibikombe bibiri bya champions League muri 11 iyi kipe ifite, ndetse Portugal akaba yarayihesheje igikombe cya mbere cya Euro uyu mwaka, ni umwe mu bakinnyi bakize ku Isi kuko umutungo we ubarirwa muri miliyoni 320 z’amadolari y’Amerika.

Iyi ndege nk’umwe mu mitungo ye, ngo nta kibazo gikabije yagize .

Amakuru atangazwa, aravuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo Cristiano yari mu Budage, aho yari yajyanye n’ikipe ye gukina umukino wa UEFA Champions League n’ikipe ya Borussia Dortmund bananganyijemo ibitego 2-2, harimo kimwe cy’uyu musore.

Indege ya Cristiano Ronaldo yakoreye impanuka mu mujyi wa Barcelona
Niyo atemberamo agiye mu biruhuko no mu bindi bikorwa bye bitandukanye
Iyi ndege Ronaldo yayiguze akayabo ka miliyoni 15 z'ama Pound
Nta nshuti ye cyangwa uwo mu muryango we wari muri iyi ndege ubwo yakoraga impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved