Imwe mu mikino ya shampiyona yimuwe kubera Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Mata 2017 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Imikino yose ya shampiyona yari iteganyijwe kuwa Gatandatu, tariki 22 Mata 2017, yimuwe ishyirwa ku Cyumweru kubera umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup Rayon Sports izaba yakiriyemo Rivers United kuri Stade Amahoro.

Shampiyona y’u Rwanda yagombaga gukomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi wa 24 aho imikino ikomeye cyane yari itegerejwe cyane iyari guhuza APR FC na Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali, na Bugesera FC yagombaga kwakira Gicumbi FC, ariko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryayimuye.

Umukino umwe wigijwe imbere ukozaba ku wa Gatanu hagati ya Marines FC izaba yakiriye Musanze FC kuri stade Umuganda, naho indi ya APR FC na Kiyovu Sports, Amagaju FC vs Sunrise FC, Bugesera FC na Gicumbi FC ishyirwa ku Cyumweru.

Rayon Sports ihagarariye igihugu mu marushanwa ya CAF Confederation Cup izaba ikina umukino wo kwishyura na Rivers United yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye i Port Harcourt muri Nigeria ku Cyumweru gishize.

Kuri ubu Masoudi Djuma n’abasorebe bakaba basabwa gutsinda nibura ibitego 3-0 kugira ngo bizere gukomeza mu matsinda y’iri rushanwa ndetse no guhabwa akayabo k’amadorali ya Amerika ibihumbi 275 ( arenga gato miliyoni 222 mu mafaranga y’u Rwanda).

Imikno yose ya shampiyona iteganyijwe mu mpera z’icyumweru:

Ku wa Gatanu tariki 21 Mata

Marines FC vs Musanze FC (Umuganda 15.30)

Ku Cyumweru tariki 23 Mata

APR FC vs Kiyovu Sports (Kigali Stadium 18.00)

Amagaju FC vs Sunrise FC ( Huye 15.30)

Bugesera FC vs Gicumbi FC (Bugesera 15.30)

Pepinieres FC vs Espoir FC (Ruyenzi 15.30)

Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe 15.30)

Etincelles FC vs Police FC (Umuganda 15.30)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza