00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu eshatu z’ingenzi zatumye Abanyarwanda bitwara nabi muri Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ryari rimaze iminsi umunani ribera mu gihugu kugeza tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryasojwe nta Munyarwanda uri mu bakinnyi 20 ba mbere ku rutonde rusange.

Kuva Tour du Rwanda igiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019, hamaze gukinwa uduce twayo 24 ariko nta na kamwe muri utwo kigeze gatwarwa n’umukinnyi w’Umunyarwanda.

Gusa, Mugisha Moïse utarakinnye uyu mwaka, yegukanye umwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020 ari kumwe na SACA, ndetse ni we Munyarwanda uheruka kwitwara neza .

Iyo uganira na bamwe bafite aho bahuriye no guteza imbere uyu mukino baba abayobozi ba FERWACY cyangwa abatoza n’abatekinisiye, abenshi bavuga ko “Impamvu isiganwa rikomereye Abanyarwanda ni uko ryajemo amakipe akomeye n’abakinnyi bakomeye kandi babigize umwuga”. Ese ni yo mpamvu yonyine mu by’ukuri?

Ni byo ko na Tour du Rwanda ya 2,2 yegukanywe bwa mbere n’Umunyarwanda Ndayisenga Valens mu 2014 nyuma y’imyaka itanu ibaye mpuzamahanga, ariko se no kuri 2,1 bizasaba gutegereza iyo myaka cyangwa noneho iziyongera kuko iri kuri 2,1?

IGIHE yagerageje gucukumbura, ishaka impamvu zitandukanye zihishe inyuma y’umusaruro nkene Abanyarwanda bakomeje kugira muri Tour du Rwanda ya 2,1 ndetse yasanze nta gikozwe bigoye kubona impinduka cyangwa umusaruro uhoraho.

1. Amagare Abanyarwanda bakinisha ntagezweho:

Ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasuraga abakinnyi bari hagarariye u Rwanda (bo mu makipe atatu) muri Tour du Rwanda ya 2020 nyuma y’agace kasorejwe i Musanze kavuye i Rubavu, yabwiwe ko amagare bakoresha atajyanye n’urwego isiganwa rigezeho.

Icyo gihe, Sempoma Félix kuri ubu utoza Team Rwanda, yagize ati “Amagare dufite ni ikibazo kuko ntabwo amagare dufite ari aya 2.1, amagare dufite ni aya 2,2. Ndumva rero kuba Leta y’u Rwanda ishyigikiye umukino bizagenda neza hakaboneka amagare ajyanye n’icyiciro turimo.”

Amagare amwe akoreshwa na Team Rwanda ni ayo Ikipe y’Igihugu yaguriwe na Perezida Kagame mu 2014 ubwo yari imaze kwegukana Tour du Rwanda bwa mbere mu gihe abandi (bo muri Benediction Ignite na SACA) bakoresha ayo mu makipe yabo.

Si amagare gusa kuko usanga amakipe y’u Rwanda afite ikibazo cy’ibikoresho bigezweho bijyanye n’uyu mukino birimo n’ibifasha abatoza kuvugana (kumvikana) n’abakinnyi mu gihe cy’isiganwa.

2. Isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi b’ibihangange, Abanyarwanda ntibitegura bihagije

Tour du Rwanda ya 2021 yarimo abakinnyi batandatu bigeze gukina isiganwa rya Tour de France rifatwa nk’irya mbere ku Isi, abo ni Pierre Rolland, Quentin Pacher, Cyril Gautier na Jonathan Hivert (ba B&B Hotels), Alexis Vuillermoz na Alexandre Geniez (ba Total Direct Energie) ndetse na Oscar Miguel Sevilla Rivera wa Team Medellín.

Uretse abo kandi hari n’abandi batandatu bakinnye amarushanwa akomeye ku Isi ya Giro d’Italia na Vuelta a España nka Cristian Rodriguez Martin (Direct Energie) wegukanye Tour du Rwanda ya 2021, Bernardo Suaza Aranga Albeira (Team Medellín), Carlos Julián Quintero Noreña na Artem Sergeyevich Ovechkin (Terengganu Cycling Team), Jhonatan Restrepo Valencia na Alessandro Bissolti (Androni Giocattoli–Sidermec) ndetse n’Umunya-Canada James Piccoli wa Israel Start-Up Nation.

Gusa, si ubwa mbere Tour du Rwanda yitabiriwe n’amazina akomeye nk’aya nubwo uyu mwaka yiyongereye dore ko mu 2020 hari Simone Ravanelli (Androni Giocattoli-Sidermic), Awet Gebremedhin (Israel Cycling Academy) na Rein Taaramäe wari kumwe na Total Direct Energie mu 2019 na 2020.

Nubwo hitabiriye ayo mazina bigoye kugereranya n’ay’Abanyarwanda, ariko imyiteguro ntiyagenze neza ku bakinnyi b’imbere mu gihugu ahanini biturutse ku cyorezo cya COVID-19 cyatumye nta yandi masiganwa y’imbere mu gihugu ategurwa.

Kuva muri Werurwe 2020, abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye Grand Prix Chantal Biya muri Cameroun (mu Ugushyingo) na Shampiyona Nyafurika mu Misiri (muri Gashyantare)mu gihe Mugisha Samuel yakinnye Shampiyona y’Isi yabereye mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani mu mwaka ushize. Ntibyari bihagije.

Team Rwanda yakabaye ari nayo yagize imyiteguro myiza kurusha andi makipe yari ahagarariye u Rwanda (Benediction Ignite na SACA) yatangiye kwitegura Tour du Rwanda 2021 habura ukwezi kumwe n’igice ndetse Uhiriwe Byiza Renus ukinira ikipe ya kabiri ya Team Qhubeka, yasanze bagenzi habura iminsi mike ngo irushanwa ritangire.

Uhiriwe wari ku mwanya wa nyuma mbere y’agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2021, ntiyasoje etape ya munani ndetse yabaye Umunyarwanda wa gatatu utarasoje isiganwa ry’uyu mwaka nyuma ya Areruya Joseph na Munyaneza Didier (bombi bakinira Benediction Ignite).

Ku rutonde rusange, Muhoza Eric wa Team Rwanda ni we Munyarwanda wasoreje hafi, aho yabaye uwa 23 asizwe iminota 13 n’amasegonda 51 naho Manizabayo Eric (Benediction Ignite) aba uwa 25 arushwa na Cristian Rodriguez iminota 15 n’amasegonda 52. Bombi ni bo Banyarwanda basoje isiganwa bari mu bakinnyi 30 ba mbere ba 61 basoje isiganwa ryose

3. Guhangana hagati y’abahagarariye u Rwanda no kudafatwa kimwe

Umukino w’Amagare ni umwe mu mikino akenshi ushingira ku gukinira hamwe nk’ikipe bikaba akarusho iyo ikipe yifitemo umukinnyi ushobora gukora ikinyuranyo.

Kugeza mu 2018 (ubwo u Rwanda rwatwaraga Tour du Rwanda eshanu zikurikiranya za 2,2), abakinnyi bose bategurirwaga hamwe. Mbere abakinnyi 15 bagabanywaga muri Team Rwanda Akagera, Team Rwanda Kalisimbi na Team Rwanda Muhabura.

Mu 2018 ubwo Umunyarwanda (Mugisha Samuel) aheruka gutwara iri rushanwa, naho ntibyari bihabanye n’ibyo cyane kuko abakinnyi bose bitoreje hamwe hatoranywa 15 bagabanyije mu makipe atatu ariyo Team Rwanda, Les Amis Sportifs na Benediction.

Uyu mwaka, u Rwanda ni cyo gihugu cyari gifite abakinnyi benshi (15) muri Tour du Rwanda 2021, bagabanyije mu makipe atatu (Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA).

U Bufaransa burugwa mu ntege n’abakinnyi icyenda bagabanyije mu makipe abiri (B&B Hotels na Total Direct Energie) mu gihe Erythrée na Colombie byari bifitemo abakinnyi batandatu bo mu makipe atandukanye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nta gukorera hamwe kwari muri aba bakinnyi bahagarariye u Rwanda, akenshi bishingiye ku kudafatwa kimwe ndetse hakaba n’ihangana ryihariye hagati ya Benediction Ignite na SACA nk’amakipe abiri yo mu cyiciro cya gatatu cy’ababigize umwuga (Continental Teams) ashaka amanota ku rwego rwa Afurika.

IGIHE yamenye ko kuba umukinnyi wa Team Rwanda agenerwa 500$ (ibihumbi 500 Frw) na Minisiteri ya Siporo kuko yitabiriye iri rushanwa, uwa Benediction Ignite akagenerwa ibihumbi 100 Frw n’ikipe ye naho uwa SACA agahabwa ibihumbi 150 Frw bituma abakinnyi badahuza ndetse bamwe bibaca intege zo gukorerana.

Iki ni ikibazo kimaze iminsi ndetse cyagaragarijwe Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) na Minisiteri ya Siporo ko abakinnyi bose bakwiye kujya bagenerwa ibingana muri iri rushanwa kugira ngo haharanirwe ishema ry’Igihugu, ariko nta cyakozwe.

Mu gutegura aya makipe uko ari atatu, Team Rwanda yitegura ukwayo, SACA ukwayo na Benediction Ignite bikagenda uko. Ese koko bakwiye gusabwa gukorera hamwe?

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez Martin wa Total Direct Energie, yegukanye Tour du Rwanda ya 2021
U Rwanda rwari ruhagarariwe n'abakinnyi 15 bagabanyije mu makipe ya Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA
Abanyarwanda bagowe no kubona imyanya y'imbere mu irushanwa ry'uyu mwaka
Team Medellin, B&B Hotels, Androni, Direct Energie na Israel Start-Up Nation ni amwe mu makipe akomeye yari muri Tour du Rwanda 2021
Manizabayo Eric (imbere) na Nsengimana Jean Bosco (inyuma iburyo) bari mu bakinnyi bagaragaje guhatana cyane uyu mwaka
FERWACY na Minisiteri ya Siporo byananiwe gufata kimwe abakinnyi b'amakipe yose ahagarariye u Rwanda
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo), Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney (wa kabiri iburyo), Murenzi Abdallah uyobora FERWACY (wa kabiri ibumoso) na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence (ubanza ibumoso) bitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda 2021 ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali
Kapiteni wa Benediction Ignite, Byukusenge Patrick, yasoreje ku mwanya wa 47 ku rutonde rusange
Muhoza Eric ni we Munyarwanda witwaye neza, aba uwa 23 ku rutonde rusange
Habimana Jean Eric wa SACA yabaye uwa 34
Manizabayo Eric 'Karadiyo' yasoje isiganwa ari uwa 25
Uhiriwe Byiza Renus ntiyasoje irushanwa nk'uko byagenze kuri Areruya Joseph na Munyaneza Didier ba Benediction Ignite

Amafoto: Niyonzima Moïse na Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .