Imodoka 23 zigiye guhatana mu isiganwa rizanyura mu mihanda ya Bugesera na Gakenke

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Imodoka 23 zo mu bihugu bitatu zimaze kwiyandikisha mu isiganwa Mpuzamahanga ry’imodoka rya “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018”, rizakinirwa mu mihanda ya Bugesera, Rulindo na Gakenke, mu mpera z’iki Cyumweru.

Imodoka 23 zo mu Rwanda, u Burundi na Uganda zamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa, rimwe mu yagize Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu modoka, rizatangira ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, rigasozwa ku wa Gatandatu.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino w’isiganwa ry’imodoka mu Rwanda, Cyatangabo Ange François, yabwiye IGIHE ko imyiteguro igeze kure ndetse bamwe mu bazarushanwa batangiye kugera mu Rwanda.

Yagize ati “Imyiteguro yo dusa n’abayigeze ku musozo kuko bamwe mu bazitabira amarushanwa batangiye kugera mu Rwanda, ku munsi w’ejo bazajya gusuzuma imihanda kandi nayo twakwizeza ko imeze neza.”

“Muri 23 bamaze kwiyandikisha nta n’umwe uratubwira ko afite ikibazo cyatuma atitabira amarushanwa, keretse wenda bamwe bagera ku munota wa nyuma imodoka zikanga cyangwa abo dusanga batujuje ibisabwa”

Biteganyijwe ko igenzura ry’imodoka zizakoreshwa muri iri rushanwa rizaba ku wa Kane saa 10h00 kugeza 16h00, ku Kicukiro kuri sitasiyo Engen.

Ingengabihe y‘irushanwa:

Ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira

Abasiganwa bazahagurukira mu Bugesera saa 11h00. Bazakoresha imihanda Mwogo- Nyamata ufite 19.14 km; Gashyushya - Mwogo (16.96 km).

Naho muri Kigali bazakoresha umuhanda wo kuzenguruka Stade Amahoro mu ntera ya 1.5km guhera saa 15h00.

Ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira:

Isiganwa rizatangira saa 9h00, za mu gitondo. Hazakoreshwa imihanda Muhanda- Ruli (23.82 Km); Ruli - Muhondo (27.13 km); Nyange- Shyorongi (16.30 km.)

Iri siganwa rizasorezwa i Shyorongi saa 17h00.

Abazegukana ibihembo bazabishyikirizwa saa 17h30 muri parikingi ya Magerwa iri i Shyorongi.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ritegura aya marushanwa bwatangaje ko imihanda izafungwa isaha mbere y’uko imodoka za Rally zicamo.

Inzira iri rushanwa ry'imodoka rizanyuramo mu mpera z'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza