Imodoka 10 zimaze kwiyandikisha muri ‘Rally Sprint’

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Imodoka 10 zirimo umunani zo mu Rwanda nizo zimaze kwiyandikisha kuzitabira Rally Sprint 2018 kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri.

Rally Sprint ni rimwe mu masiganwa agize ingengabihe y’amarushanwa yo gusiganwa mu modoka abera mu bice bitandukanye by’u Rwanda buri mwaka.

Nk’uko Mpore Metyssa uri gutegura iri siganwa ry’uyu mwaka yabitangarije IGIHE, imyiteguro igeze kure ndetse n’abakinnyi batandukanye bamaze kwandikisha imodoka zabo.

Yavuze ko abazasiganwa bazahaguruka i Kigali mu gitondo kuwa Gatandatu berekeza mu Nzove aho isiganwa rizabera ngo bikaba bizorohera abashaka kurikurikirana kuko ari hafi.

Yagize ati “Bazahaguruka i Kigali saa tatu berekeze mu Nzove aho isiganwa rizatangirira. Mu gace ka mbere abasiganwa bazava mu Nzove berekeze Ruli ku ntera y’ibilometero 23,8.”

“Mu ka kabiri bazava Ruli bajya Muhondo ku ntera y’ibirometero 27,2 aka gatatu bazasubira mu muhanda wa Nzove-Ruli basoreze mu wa Ruli-Muhondo.”

Mpore yavuze ko kugeza ubu hamaze kwiyandikisha imodoka 10 harimo umunani zo mu Rwanda n’ebyiri z’i Burundi gusa ikaba ari imibare y’agateganyo ishobora guhinduka.

Umwihariko w’iri rushanwa ni uko ryateguwe n’abakobwa basanzwe baba mu Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda gusa.

Umwaka w’amarushanwa mu gusiganwa mu modoka watangiranye na “Rallye de l’Est” muri Werurwe yegukanywe na Gakwaya Eric afatanyije na Tuyishime Regis hakurikiraho Rallye yo kwibuka yabereye i Huye yegukanwa n’Abanya-Uganda Kabega Moussa na Rogers Serwomu muri Kamena.

Nyuma ya Rally Sprint; hazaba Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018 iteganyijwe ku wa 5-6 Ukwakira umwaka uzasozwe hakinwa Rallye des Mille Collines ku wa 7-8 Ukuboza.

Imodoka 10 zirimo umunani zo mu Rwanda nizo zimaze kwiyandikisha kuzitabira Rally Sprint 2018 kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza