Kwamamaza

Imikino bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bakunda

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 18:00' na Ntakirutimana Deus


Nubwo bagira inshingano nyinshi, abakuru b’ibihugu bafata umwanya wo kureberera ibihugu bayobora n’uwo baharira imikino.Bamwe bakunda umupira w’amaguru, abandi bakawukina,hari abawureba, abakora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyagaragaje imiterere ya bamwe mu baperezida b’ibihugu bya Afurika ku bijyanye na siporo.

Uhuru Kenyatta

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yakunze gukina Rugby mu bugimbi bwe yiga mu ishuri ryisumbuye rya lycée St Mary ry’i Nairobi ndetse n’ubu akomeza gukurikirana imyitwarire y’ikipe y’igihugu ya Rugby.

Muri uyu mwaka yakiriye mu ngoro ye ikipe y’igihugu ya Rugby.

Yoweri Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akunda umupira w’amaguru. Yatangije amarushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru mu rubyiruko akunze no gukurikirana. Museveni ngo ni umuperezida udaterwa ipfunwe no kuba abantu bamubona ku mafoto yicaye mu kibuga.

Joseph Kabila

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na perezida muto mu myaka kurusha abandi muri Afurika, Joseph Kabila akunda gukora imyitozo ngororamubiri.

Muri 2011, ubwo yari mu myitozo ngororamubiri muri salle yihariye y’imyitozo, abanyamakuru bemerewe gufata amashusho, dore ko icyo gihe yiyamamazaga kuyobora Congo Kinshasa. Akunda kandi amasiganwa y’imodoka na moto.

Robert Mugabe

Nubwo agaragara nk’ushaje, Mugabe ntiyigeze ahagarika gukora siporo ku myaka 92 y’amavuko afite. Perezida wa Zimbabwe, akunda no kureba imikino, cyane amakipe nka Chelsea na FC Barcelone.

Mugabe akunda kureba umupira w’amaguru ari wenyine, nkuko yigeze kubihishura.

Yagize ati “Iyo ndeba umukino w’umupira w’amaguru, simba nshaka umuntu undogoya. Ndetse n’umugore wanjye azi aho agomba kwicara kuko iyo ikipe itsinze igitego nshobora gukubita buri kintu cyose kinkikije.”

Ban Ki moon na Museveni i Kampala mu 2010

Pierre Nkurunziza

Perezida w’u Burundi yahoze akina umupira w’amaguru ndetse ari n’umwarimu wa siporo. Mu buzima bwe yatsinze ibitego byinshi nk’uko byemejwe n’abantu batandukanye bamuzi, ari umukinnyi ukina mu b’imbere.

Nkurunziza yashinze ikipe yise Haleluya FC yifashishije azenguruka igihugu yiyamamaza mu matora ya perezida muri 2010.

Iyo kipe igizwe n’abahoze ari abakinnyi b’umupira bari bakomeye mu makipe akomeye y’imbere mu gihugu.

Muri 2012, ubwo hatahwaga sitade ya Ivyizigiro ya Rumonge, Nkurunziza yahererekanyije umupira na Abedi Pelé, umwe mu bakinnyi bakomeye bakiniye Ghana , icyo gihe hari na Christian Karembeu, umukinnyi wahoze akinira u Bufaransa.

Guhera muri 2005, Nkurunziza yashinzwe ishuri ry’umupira yise Messager FC, rikurikirana impano z’abana bazavamo abakinnyi bakomeye mu mikino y’intoki, umupira w’amaguru no kwiruka.

Jacob Zuma

Perezida wa Afurika y’Epfo ni umusifuzi ukomeye wabirambyemo kugeza mu 1973, uzwi na Fifa, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi.

Azwi mu itangizwa ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Makana ryashinzwe mu 1966 ryari rihuje abanyururu bafungiwe muri gereza ya Robben Island, Nelson Mandela warwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura yari afungiyemo.

Muri iyo gereza hakinirwaga imikino yo kugira ngo banyururu bakomeze bagire ubuzima bwiza, ariko hari bamwe mu banyururu batajyaga bareba icyitwa umukino cyose cyategurwaga muri iyo gereza, barimo Nelson Mandela, Walter Sisulu na Ahmed Kathrada.

Abdel Fattah al-Sissi

Perezida wa Misiri azwi nk’umuntu wakoze imyitozo idasanzwe mu bya gisirikare. Sissi yemeza ko akora cyane siporo yo kwiruka no gutwara igare.

Muri Gashyantare 2016 yabwiye Jeune Afrique ati “Mbyuka saa kumi n’imwe za mugitondo, nyuma y’iminota 30 nsuzuma ibijyanye n’igihugu, ngasoma inyandiko zanjye n’ibinyamakuru bya mugitondo. Nyuma ngakora imyitozo ngororamubiri mike irimo kwiruka no gutwara igare, nyuma nkajya mu biro nkavamo saa tanu z’ijoro.”

Uhuru Kenyatta n'ikipe ya Kenya ya Rugby muri Mata uyu mwaka

Abdelaziz Bouteflika

Perezida wa Algerie, nta kipe n’imwe afana nkuko byemejwe n’umwe mu nshuti ze umuzi kuva kera.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri 2009 yagize ati “ Ndibuka ko yakundaga siporo gake cyane, yakoraga gym uko yabishakaga, ariko yakundaga umupira w’amaguru gusa.”

Ali Bongo Ondimba

Umukuru wa Gabon yikundira kumva umuziki wo mu njyana na Jazz aniruhukira ahantu hanze hari umuyaga.

Ni umufana ukomeye wa Real Madrid, AC Milan na Bayern de Munich. Nyamara ngo ntajya acikwa n’imikino ikomeye yo ku mugabane wa Afurika.

Mu bakinnyi afana Lionel Messi yigeze no kwakira bagatemberana mu modoka, igikorwa bamwe batishimiye.

Yahuye kandi n’abakinnyi bubatse amateka muri ruhago, barimo Pelé muri 2012 mu mikino ya CAN ndetse na Samuel Eto’o Fils.

Faure Gnassingbé

Mu buzima bwe yikundira gusoma ibitabo ariko na siporo arayigerageza. Perezida wa Togo yakunze kwikinira imikino gakondo mu bwana bwe mu myaka ya 1980.

Idriss Déby Itno

Perezida wa Tchad akora siporo yo kugendera ku ndogobe no ku ngamiya buri munsi, akareba n’abakina uwo mukino.

José Eduardo Dos Santos

Perezida wa Kabiri mu bayoboye igihe kinini muri Afurika, Santos akunda gukina umupira w’amaguru iyo ari mu kiruhuko, hiyongeraho basketball na gym.

Bamwe batera urwenya bavuga ko muri 2006, Perezida Santos wa Angola yitoreje hamwe n’ikipe y’igihugu mu gihe cy’iminota 30, mbere yuko yitabira imikino y’Afurika.

Mu myaka 2000, ubwo yasurwaga na Minisitiri w’Intebe wa Portula José Manuel Barroso yagabanyije umwanya w’ifunguro wari wateganyijwe kugira ngo ajye kureba umukino wa FC Porto, ikipe akunda.

Macky Sall

Perezida wa Senegal, ni umwe mu baperezida ba Afurika bakunda umupira w’amaguru, bigaragazwa n’uburyo mu bajyanama be harimo n’uwahoze ari umukinnyi ukomeye ku Isi mu mupira w’amaguru El Hadji Diouf, yagize n’Ambasaderi mu by’umupira muri 2015.

Zuma yakira uwahoze ari umuyobozi wa FIFA, Sepp Blatter mu 2009

Mohammed VI

Se azwi nk’umuntu wakundaga umukino wa golf, Mohammed VI, akunda umukino wo gusiganwa ku ndogobe, ndetse na ski. Muri 2015, ishyirahamwe ry’umukino w’amasiganwa ku ndogobe wamugeneye igihembo cy’umuntu worora indogobe uzwi ku rwego rw’Isi, harimo n’izirimo kwifashishwa mu mikino ya olimpike irimo kubera i Rio muri Brezil.

Umwami wa Maroc azwi muri siporo zitandukanye, akora zirimo koga, basketball, volley n’umupira w’amaguru.

Paul Kagame

Hagati muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Kagame yarebye imikino ya basketball, yitwa All Star Game, ikunze kwitabirwa n’abantu benshi ku Isi, yabereye , i Toronto muri Canada.

Mu buzima bwe akunda kureba umukino wa basketball, ndetse n’abana be barimo Ivan Kagame, umukobwa we Ange Kagame bafana amakipe ya Celtics na Boston.

Perezida Kagame ntahwema kwandika ku mikino y’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball muri Amerika[NBA] abicishije ku rubuga rwa Twitter, mu gihe imikino irimo kuba.

Ku bijyanye n’umupira w’amaguru, Perezida Kagame ni umufana ukomeye wa Arsenal, ndetse iyo kipe yamugeneye umwambaro wayo uriho nimero 1 yambawe n’ umwe mu bakinnyi bayo bakomeye banayoboye bagenzi babo, Tony Adams.

Kagame kandi atera inkunga irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza amakipe yo mu bihugu bigize CECAFA, irushanwa ryanamwitiriwe rya CECAFA Kagame Cup.

Perezida Kagame ukunda gukina cyane umukino wa Tennis, aharanira ko u Rwanda rugaragara nk’igihugu gishyigikiye siporo, biciye mu kwakira amarushanwa akomeye mpuzamahanga.

Ali Bongo hamwe na Lionnel Messi mu 2015

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved