00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro "Urukiko" mu isura nshya: Gukundwa no kwamamara kwacyo byahuye na kidobya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka umwe, ikiganiro cy’imikino cyiswe “Urukiko” cyo kuri Radio 10, cyakozwemo impinduka, guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Nyakanga 2021, bamwe mu bagikoraga ndetse bari bakunzwe n’abatari bake; Kalisa Bruno Taifa na Sam Karenzi, ntibongera kucyumvikanamo ndetse ubu kizajya cyumvikanamo abanyamakuru batatu aho kuba bane nk’uko byari bisanzwe.

Ikiganiro ‘Urukiko’ cyatangijwe mu mpera za Kamena 2020 ubwo Radio 10 yakoraga amavugurura mu biganiro byayo bya siporo nyuma y’uko umubare utari muto w’abari basanzwe babikoramo, bari bagiye kuri Radio nshya ya B&B FM Umwezi yashinzwe na bamwe muri bo.

Ubusanzwe, iki kiganiro cy’imikino kiba hagati ya saa Yine na saa Saba z’amanywa buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, cyitwaga 10 Sports, ariko ubwo Bruno Taifa wavuye kuri City Radio yiyongeraga kuri Sam Karenzi na Kazungu Claver bari bamaze iminsi mike bagarutse kuri micro bakahasanga Horaho Axel na Mucyo Antha, cyahise gihindurirwa izina, cyitwa ‘Urukiko’ n’abagikora biyita ‘Abacamanza’ mu gihe imwe mu ngingo zaganirwagaho yitwaga ‘urubanza’.

Imikorere itari imenyerewe yafashije Urukiko kwamamara no gukundwa na benshi

Kuri bamwe, bumvaga ko kuba Radio 10 yaratakaje amazina nka Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, Bayingana David, Imfurayacu Jean Luc, Nsegiyumva Siddick, Hagenimana Benjamin, Uwihanganye Fuadi, Iradukunda Yvonne n’abandi bagiye kuri B&B FM, bigoye kongera kubura umutwe mu biganiro by’imikino kandi yarafatwaga nk’iyoboye muri icyo gisata cya siporo mu Rwanda.

Nyuma yo kuzana abanyamakuru bashya b’abasimbura na bo bari basanzwe bafite amazina akomeye ku bitangazamakuru bakozeho nka Radio Salus (Sam Karenzi), Contact FM na City Radio (Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa), hatangijwe kandi uburyo bufasha abayikurikira kureba bimwe mu biganiro byayo biri kuba binyuze kuri Youtube mu rwego rwo kugera ku bantu batandukanye barimo n’abadashobora kuyumvira ku mirongo ya FM. Uyu murongo watangiye gukurikizwa n’andi maradiyo ndetse kuri ubu bigaragara ko wamaze gushinga imizi.

Kimwe mu byatumye ikiganiro “Urukiko” cyigarurira imitima ya benshi ni uburyo cyakorwaga mu buryo bw’ikiganiro mpaka (débat). Ubusanzwe usanga abanyamakuru bari kumwe mu kiganiro baba bumvikana, bunganirana, bagahana ijambo ndetse yewe bishoboka ko babanje kuganira (gutegura) ibyo baza kugeza ku babakurikira.

Mu ‘Urukiko’ si uko bimeze. Wasangaga abanyamakuru bakora iki kiganiro ubwabo bakora basa n’abahanganye ku buryo bamwe bakundaga uburyo bacana mu ijambo, bimana umwanya cyangwa umwe akagaragaza ko ibyo undi avuga atari uko byakabaye bigenda bikageraho barakaranya nk’abagiye kurwana.

Byiyongeraho kuba kandi ari abanyamakuru basaga n’ababanje kwibwira ababakurikira, aho bagaragaje impande babogamiyeho mu gihe ubusanzwe bizakugora kumva umunyamakuru w’imikino mu Rwanda akubwira ko akunda ikipe runaka hano imbere mu Gihugu itari ‘Amavubi’.

Kuri bo, birazwi ndetse ubwabo ntibasibaga kubishimangira. Ni Horaho Axel ukunda Mukura Victory Sports na Liverpool, Bruno Taifa ukunda APR FC na Manchester United, Karenzi Sam usanzwe ari Umunyamabanga wa Bugesera FC, akaba umukunzi wa Rayon Sports na Arsenal ndetse na Kazungu Claver usanzwe ari Umuvugizi wa APR FC, akaba umufana ukomeye wa Manchester United.

Uretse kuba cyumvikanagamo imvugo zihariye n’amagambo atandukanye yamaze gushinga imizi nka: ubwino (ibimenyetso), kujya mu ntambwe 18 (kwishyira mu kaga), maajabu [amarorerwa], kumena umuceri [kuvuga ukuri kose], operasiyo [uburyo ikintu runaka cyagenze kuva gitangiye kugera kirangiye] n’andi, kimwe mu byatumye cyigarurira imitima ya bamwe ni uko abanyamakuru bagikoraga, bavugaga inkuru bamwe banga kwinjiramo cyane bitewe n’uburemere bwazo cyangwa kudashaka kwiteranya.

Byageze aho ushobora kujya mu isoko ukumva amajwi ya Radio ahurirana bitewe n’ababaga bakurikiye iki kiganiro.

Uko abakunzi bacyo biyongeraga, ni na ko abakijundika na bo biyongeraga

Nubwo bamwe barushagaho gukurikira iki kiganiro bitewe n’ibivugirwamo, ku rundi ruhande hari abatangiye kukijundika mu kwezi kumwe gusa gitangiye barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe, ab’amashyirahamwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iza Leta zifite aho zihuriye na siporo ndetse n’itangazamakuru bitewe n’uburyo abanyamakuru bagikora babibasiraga.

Kwibasira abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abatoza b’amakipe cyangwa amashyirahamwe byari ibisanzwe muri siporo, ariko kumva inzego zirimo Uturere, RGB, Minisports n’ibindi byibasirwa nk’uko byumvikanye mu ‘Urukiko’ mu mezi 12 ashize, byari bishya.

Mu mwaka umwe iki kiganiro cyari kimaze, hagiye haba guhangana no guterana amagambo n’abandi banyamakuru bo ku bindi bitangazamakuru birimo Radio Rwanda, B&B FM Umwezi, Radio 1, City Radio n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye, Ikiganiro “Urukiko” cyanenzwe ko kidakora mu buryo bw’umwuga bitewe n’umurongo wacyo, bamwe bajya kurega abanyamakuru bacyo mu nzego zirimo izishinzwe itangazamakuru.

Muri Gashyantare 2021, Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) ryatangaje ko ryitandukanyije n’abanyamakuru bane ba Radio 10 kubera ko imikorere yabo itubahiriza amahame akwiye kubaranga nk’abanyamwuga mu itangazamakuru.

Ni itangazo ryashyizwe hanze rikurikira inama yabaye ku wa 12 Ugushyingo 2020, yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’itangazamakuru rya siporo zirimo Minisports, RGB, OGS, RURA, MHC na RMC, ikerekana inenge ziri muri iki kiganiro.

Muri iyo nama hanenzwe imikorere y’itangazamakuru rya siporo, abayitabiriye bakagaruka ku mvugo zidakwiriye zakoreshejwe mu itangazamakuru rya siporo, ariko ingero zose zatanzwe zari iz’amakosa yakozwe n’abanyamakuru b’ikiganiro ‘Urukiko’ cyane ku buryo bitwaye mu bibazo bya Rayon Sports ku ruhande rwa Munyakazi Sadate n’urw’abashakaga kumweguza.

Mu Ukuboza 2020, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwasabye Radio 10 guterekeza ku izina ry’ikiganiro cyayo cya siporo cyiswe Urukiko kuko abenshi bacyumva bibwira ko ari umwanya wo guca imanza.

Hari mu rubanza Munyakazi Sadate na Karenzi Sam bategetswemo gusabana imbabazi.

Mu Ugushyingo 2020 ni bwo habayeho guterana amagambo hagati ya Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports n’abanyamakuru ba Radio 10 bamusabiye kujyanwa i Iwawa.

Munyakazi Sadate yareze Radio 10 n’umunyamakuru wayo, Sam Karenzi, muri RMC. Yayishinje kurangwa n’ubunyamwuga buke by’umwihariko umunyamakuru wayo, Karenzi Sam, agakora ameze nk’umurwanya.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva muri Mutarama 2021, abakora iki kiganiro bari bazi ko isaha n’isaha bashobora kwirukanwa ndetse na bo ubwabo bakundaga kubigarukaho kenshi mu biganiro byabo bavuga ko babizi neza ko “hari abafite imbaraga n’ububasha bwo kubakura kuri micro”, ariko mu gihe bitaraba, bazakomeza kuvuga ibitagenda neza hagamijwe impinduka.

Urukiko rwaciye imanza nyinshi ariko na rwo rukatirwa urwo gupfa

Bamwe mu bakurikiraga iki kiganiro bavuga ko hari umusanzu cyatanze mu mpinduka zinyuranye zabaye muri siporo mu Rwanda kuva gitangiye gukorwa.

Abatari bake baguye mu kantu ubwo mu ntangiriro za Kamena 2021, bumvaga ko ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwafashe umwanzuro wo gukora impinduka muri iki kiganiro cyari gikunzwe na benshi kandi cyayinjirizaga amafaranga atari make haba mu buryo bw’abaterankunga n’uburyo cyakurikirwaga ku mbugankoranyambaga nka YouTube.

Iki kiganiro cyayoborwaga na Axel Horaho mu gihe abasesenguzi bacyo bari Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Sam Karenzi nk’umuyobozi w’Ishami rya Siporo kuri Radio 10.

Impinduka zakozwe, zasize Sam Karenzi wari Umuyobozi wa Siporo kuri Radio 10 agizwe Umuyobozi wa Radio ndetse birashoboka ko atazongera kumvikana kuri micro zayo; Bruno Taifa yakuwe mu kiganiro cya mu gitondo ajyanwa mu cya nimugoroba cya Ten Zone aho azakorana na Jado Max mu gihe Mugenzi Faustin bakoranaga azajya akorana na Kazungu Claver na Horaho Axel mu kiganiro cyo ku manywa.

Gusa, nyuma yo gutangaza izo mpinduka, ku wa 4 Kamena 2021, Kazungu Claver yavuze ko atazi niba azakomeza gukora muri iki kiganiro ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko mu minsi mike yakurikiyeho, yahise ava ku rubuga rwahuzaga abanyamakuru ba siporo kuri Radio 10, bikiyongeraho ko yari amaze iminsi atayumvikanaho kugeza ubwo agarutse kuri uyu wa Kane.

Jado Max, Mucyo Antha na Mihigo Saddam ushinzwe imbuga nkoranyambaga n’urubuga rwa internet bya Radio 10, ni bo bari bamaze iminsi bumvikana mu ‘Urukiko’ mu gihe Kazungu atakoraga.

Mu kiganiro Urukiko cyo ku wa 30 Kamena 2021, umunsi umwe mbere y’uko impinduka zakozwe zitangira gukurikizwa, Sam Karenzi yagize ati “Baravuga ngo imfura aho zisezeraniye ni ho zihurira. Uko twabibabwiye ko ku munsi w’ejo hazaba impinduka mu ‘Rukiko’, ni ko bimeze, zizaba.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko bisanzwe hari ikizahinduka, nta gikuba cyacitse. Radio 10 ni ikigo cy’ubucuruzi, nihaba impinduka zizaba zigamije ubucuruzi kandi banaha agaciro, banitaye ku bakunzi ba Radio.”

“Ntibagire impungenge, bashobora kutumva Karenzi cyangwa se bashobora kutumva Taifa, cyangwa se bashobora kumva Kazungu cyangwa n’undi, uzaba uhari wese ni muri wa murongo wa Radio 10 wo kubaha ibintu byiza. Turi hafi ya Radio, turi mu zindi nshingano za Radio.”

Umunsi nyir’izina w’impinduka wageze

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Nyakanga 2021, ni bwo hatangiye kubahirizwa impinduka zakozwe mu kiganiro ‘Urukiko’, nticyumvikanamo Karenzi Sam na Bruno Taifa. Indi mpinduka yabayemo ni uko iki kiganiro cyari gisanzwe cyumvikanamo abanyamakuru bane (batatu ari abasesenguzi) kuri ubu kizajya gikorwa na batatu barimo babiri b’abasesenguzi.

Gusa, amakuru meza ku bari basanzwe bagikurikira, yabaye kugaruka kwa Kazungu Claver wavuze ko byagoranye kumwumvisha uburyo ashobora gukora ikiganiro kitarimo abo bari basanzwe bakorana.

Ati “Navugaga ko bitashoboka ko Urukiko rwakorwa n’abantu batatu kandi hamenyerewe bane, yari intambara ikomeye, si na kera rwose, byakemutse ku wa Kabiri. Nyuma ni bwo nitekerejeho ndavuga nti ‘sinipfobya ubundi?’ nti nabanje nkagerageza bikananira. Ariko yari inkundura. Sinzi niba navuga ngo ndasaba imbabazi, gusa numvaga muri njyewe ntashobora gukora turi batatu ngo bishoboke, icyakora Faustin [Mugenzi] yanyibukije, twigeze gukora amasaha atanu hano ari twe dusesengura, ari abasesenguzi babiri, turi batatu mu ‘Urukiko’ hari ku wa Gatandatu.”

Aba banyamakuru bashimangiye ko bazakomeza gukora ari batatu: Horaho Axel, Kazungu Claver na Mugenzi Faustin ndetse umwimerere w’ikiganiro ‘Urukiko’ ugihari.

Mugenzi Faustin wasimbuwe na Kalisa Bruno Taifa mu kiganiro ‘Ten Zone’ cya nimugoroba yakoranaga na Jado Max, azajya kandi yogeza n’imikino y’i Burayi iri kuba nk’uko byari bisanzwe.

Mu bushakashatsi bwakozwe na IGIHE mu Ugushyingo 2020, ikiganiro Urukiko cyari cyaje ku isonga mu biganiro bya siporo bikunzwe mu Rwanda.

Ikiganiro 'Urukiko' cyari gisanzwe gikorwa n'abanyamakuru bane: Horaho Axel, Kazungu Claver, Kalisa Bruno Taifa na Sam Karenzi
Sam Karenzi wayoboraga ibiganiro by'imikino kuri Radio/TV10, yagizwe Umuyobozi wa Radio
Kalisa Bruno Taifa yakuwe mu kiganiro 'Urukiko' ashyirwa mu kiganiro cya nimugoroba 'Ten Zone'
Horaho Axel azakomeza kuyobora ikiganiro 'Urukiko'
Kuri uyu wa Kane, Kazungu Claver yavuze ko atiyumvishaga uburyo ikiganiro 'Urukiko' cyajya gikorwa n'abantu batatu, ariko yiyemeje kubikora
Mugenzi Faustin wakoraga muri Ten Zone, yashyizwe mu basesenguzi babiri bazajya bakora ikiganiro 'Urukiko'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .