Ifoto y’umunsi: Muri shampiyona Polisi FC izaserukana imyambaro yanditseho ‘Gerayo Amahoro’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mata 2021 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Police FC yitegura guhura na Etincelles FC ku wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021 mu mukino wa mbere ufungura shampiyona mu itsinda ryabo, yashyize hanze imyenda izaserukana muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Iyi myambaro igaragaraho ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda ubukangurambaga imazemo igihe bwo gukangurira abantu kwirinda impanuka muri gahunda ya #GerayoAmahoro.

Usibye kuba imyenda y’uyu mwaka izaba iriho ubutumwa bwa #GerayoAmahoro, imyenda ya Police FC uyu mwaka izaba yanditseho amazina ya buri mukinnyi.

Kwandika amazina y’abakinnyi mu mugongo byari umwihariko wa Rayon Sports nayo yamaze kubivaho. Ubu bisigaranywe na Police FC na APR FC.

Ni ubwa mbere Polisi igiye guserukana imyambaro iriho ubutumwa runaka bujyanye na gahunda zayo za buri munsi, ubusanzwe iyi kipe yambaraga imyenda iriho ikirango cya Police.

Police FC iri kubarizwa mu itsinda C ihuriyemo n’andi makipe nka AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

Ubururu bwerurutse buriho ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, umwambaro wa mbere wa Polisi FC
Ubururu bwijimye buriho ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, umwenda wa kabiri wa Police FC
Nsabimana Aimable na Nshuti Dominique Savio ba kapiteni ba Police FC mu mwenda mushya wa Police FC
Imyenda y'abanyezamu ba Polisi FC bifotozanyije n'umwe mu bayobozi ba Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .