00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kumenya ku nkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza izagera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya gatatu, inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, itegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, hagati ya tariki ya 9 n’iya 12 Ugushyingo 2021 mu kuzenguruka ibihugu bitandukanye mbere y’Imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Birmingham mu 2022.

Iyi nkoni izagezwa mu Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 9 Ugushyingo 2021, iturutse muri Uganda.

Iri kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y’uko haba Imikino yo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Birmingham hagati ya tariki ya 28 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021.

Yatangiye kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y’Imikino ya Commonwealth yabereye i Cardiff mu 1958 mu gihe mu Rwanda imaze kuhagera inshuro ebyiri; mu 2014 na 2017.

Ku nshuro ya gatatu yakirwa mu Rwanda, iyi nkoni izatambagizwa mu bice by’Umujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 9 n’iya 12 Ugushyingo 2021.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko yishimiye kuba iyi nkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza igiye kuza mu Rwanda mbere y’uko rwakira inama ya CHOGM 2022.

Ati “Nishimiye cyane kubona Inkoni y’Umwamikazi mu Rwanda mbere y’Imikino ya Commonwealth izabera i Birmingham mu mwaka utaha wa 2022. Ubumwe iyi nkoni ihagarariye buhuriza hamwe imiryango itandukanye ku Isi yose. Guhuriza hamwe abantu bose ni kimwe mu bigize iyi Mikino nk’uko izabera i Birmingham izaba irimo n’abafite ubumuga.”

Yakomeje agira ati “ Iyi nkoni ibumbatiye indangagaziro za Commonwealth mbere y’uko u Rwanda rwakira CHOGM 2022 ndetse ikagaragaza akamararo k’ibidukikije mu gihe kuri ubu hari kuba inama za COP26 i Glasgow.”

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza y’Imikino ya Birmingham 2022 yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 7 Ukwakira 2021 ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth, bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo hazaba hatangizwa imikino.

Uwayihawe icyo gihe ni Kadeena Cox watwaye imidali ine ya Zahabu mu Mikino Paralempike ndetse akaba ari we wa mbere mu bihumbi by’abazayigeza mu bihugu 72.

U Rwanda ruzayakira ari igihugu cya 10 nyuma ya Uganda mu gihe izava i Kigali ijyanwa muri Tanzania hagati ya tariki ya 13 n’iya 16 Ugushyingo 2021.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth, Uwayo Théogène, yavuze ko kwakira iyi nkoni muri ibi bihe bya COVID-19 bigaragaza icyizere n’ubufatanye mu gihe kandi biha imbaraga abakinnyi b’Abanyarwanda muri gahunda zitandukanye.

Ati “Twishimiye kandi dutewe ishema no kwakira Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza ku nshuro ya gatatu mu Rwanda. Kuyakira muri ibi bihe bya COVID-19 bifite igisobanura gikomeza kuko bigaragaza icyizere, ubumwe n’ubufatanye mu bihugu bigize Commonwealth.”

Yakomeje agira ati “Ni umwanya kandi wo gutera imbaraga abakinnyi bacu bazahatanira kuba ba ambasaderi b’amahoro, ubumwe, iterambere rirambye no kurinda ibidukikije aho batuye.”

Ku nshuro yayo ya 16, iyi nkoni y’umwamikazi izagenda ibilometero ibihumbi 140 mu bihugu 72. Mu gihe cy’iminsi 269 izagezwa mu Burayi, Afurika, Asia, Oceanie no muri Amerika mu gihe mu gihe mu Bwongereza izahamara iminsi 25 mbere y’uko imikino itangira.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi nkoni y’Umwamikazi izagezwa i Kigali ku wa Kabiri saa Sita z’amanywa, ikajyanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ku munsi wa kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, izagezwa muri Pariki y’Uburerarugendo ya Nyandungu ndetse no ku ishuri rya Lycée de Kigali.

Ku munsi wayo wa gatatu mu Rwanda, ku wa 11 Ugushyingo 2021, iyi nkoni izatambagizwa mu bice birimo ku Nzu Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali. Aha hose, izajya itwarwa n’abakapiteni b’amakipe y’Igihugu.

Iyi nkoni igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’itangira ry’Imikino Olempike, ni ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, bigahuzwa kurushaho n’Imikino ya Commonwealth iba buri myaka ine.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Imikino ya Commonwealth, Dame Louise Martin DBE, ashyikirizwa inkoni n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, mbere y'uko itangira kuzengurutswa mu bihugu byose
Bamwe mu banyeshuri b'i Musanze bakiriye inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza ubwo yari igejejwe bwa mbere mu Rwanda mu 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .