Ibihugu bya Afurika na Aziya byasabwe gufatira urugero ku Rwanda mu guha abagore agaciro

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Kanama 2017 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Abitabiriye inama yiga ku iterambere ry’abagore muri siporo ku mugabane wa Afurika na Aziya yari imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda basabwe gufatira urugero ku Rwanda uko rwahaye abagore agaciro bityo bigakorwa no muri siporo.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuwa Gatatu yasojwe kuri uyu wa Gatanu na Lydia Nsekera, umuyobozi uhagarariye abagore muri Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike (CIO) akanayobora Komite Olempike y’u Burundi.

Mu gihe cy’iminsi ibiri abari bayiteraniyemo bakomoka ku mugabane wa Afurika na Aziya bari mu nzego za siporo n’abatumirwa batandukanye bo mu nzego z’ubuyobozi busanzwe, bize ku mpamvu zituma hakigaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore muri siporo n’ibigomba gukorwa ngo buveho.

Nsekera yavuze ko ibyigiwemo bigomba kuva mu mpapuro bigashyirwa mu bikorwa ku buryo muri Afurika na Aziya abagore bajya mu nzego z’ubuyobozi bwa siporo bakava ku ijanisha rya 17% bakazamuka bakagera kuri 30% mu myaka ine.

Yagize ati “Tumaze iminsi ibiri turimo kureba uruhare rw’umugore mu miyoborere ya siporo. Tugitangira twavuze ko tutaragera kuri 30% by’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo muri siporo. Muri rusange muri Afurika na Aziya abari muri izo nzego ni 17%.”

Yakomeje agira ati “Mu gusoza iyi nama twarebeye hamwe ibyo abagore bakeneye gukora kugira ngo babashe kujya muri izo nzego ariko n’abagabo bihariye hafi 85% mu buyobozi bw’Amashyirahamwe y’imikino n’ama komite Olimpike bakwiye gushyigikira abagore.”

Nsekera yashimangiye ko kuba hari abagore bayobora ibigugu muri Afurika, abayobora Inteko Zishinga Amategeko abandi bakaba mu myaka ifata ibyemezo muri politiki, ari urugero rwiza ko no muri siporo bishoboka mu gihe imyumvire yo kubaheza yaba ishyizwe ku ruhande ahubwo bagahabwa amahirwe angana.

Yasabye abari muri iyi nama yamaze iminsi ibiri gufatira urugero ku Rwanda, kuko rwateye intambwe igaragara mu guha abagore agaciro by’umwihariko anashimira Perezida Paul Kagame udahwema kubashyigikira.

Yagize ati “Ndagira ngo dushimire Perezida Paul Kagame wemeye ko iyi nama ibera hano. Ikirenze ibyo turabizi ko ari ambasaderi wa HeforShe. Nasaba n’abayobozi muri siporo gutera ikirenge mu cye bagashyigikira gahunda ya HeforShe. Mwabonye intambwe u Rwanda rugezeho mu gushyigikira umugore, nkaba mbasaba kurufatiraho urugero.”

Perezida wa komite olempike y'u Burundi akaba n'umuyobozi muri komite olempike mpuzamahanga mu bagore, Lydia Nsekera

Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens na we yashimangiye ko nta busumbane bukwiye kubaho mu miyoborere ya siporo, kuko abantu bose bakwiye kunganirana anemeza ko ibi bibazo bitagaragara mu Rwanda kuko hari amategeko abaha uburenganzira hakaba hasigaye kubona ubushobozi gusa.

Yagize ati “Abanyarwandakazi ibyinshi bamaze kubiregaho kuko iyo urebye twe muri komite olempike y’u Rwanda nta kibazo dufite. Mu Rwanda dufite amategeko asaba ko abagore bagomba kuba 30% mu nzego z’ubuyobozi, ikiba gisigaye ni ukubona ubushobozi kandi tubategurira amahugurwa atandukanye yo kubafasha.”

Imibare igaragaza ko ubu abagore bari muri Komite Olempike y’u Rwanda n’inzego za Siporo bagera kuri 42%, abari mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ni 16% gusa na byo ngo bigomba guhinduka bakagera kuri 30%.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu hafi 200 bakomoka mu bihugu 100 barimo abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, abayobozi muri za komite olempike z’ibihugu, abo mu nzego za leta n’abandi.

Muri Komite olempike z’ibihugu bigera kuri 54 muri Afurika abagore bayobora izo komite ntibarenga batanu, naho muri Aziya, muri komite olempike zigera kuri 41, imwe gusa ni yo iyoborwa n’umugore.

Umuyobozi wa Komite Olimpike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yavuze ko ubusumbane hagati y'abagore n'abagabo muri siporo bugomba kurangira
Abitabiriye inama bafashe ifoto y'urwibutso mu isozwa ryayo
Abitabiriye iyi nama bagiye bakora ibiganiro bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza