00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’amashuri 17 bigiye gutangirizwamo umushinga ugamije guteza imbere impano z’abakiri bato

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imyiteguro irimbanyije yo gutangiza ku mugaragaro umushinga w’iterambere rya siporo mu mashuri nk’umwe mu yitezweho kuzamura impano z’abakiri bato hirya no hino mu Rwanda.

Ni umushinga uzatangizwa ku mugaragaro tariki 31 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rwamagana mu Rwunge rw’Amashuri rwa St Aloys kimwe no mu bindi bigo by’amashuri yisumbuye 17 biri hirya no hino mu gihugu.

Uyu mushinga wiswe "Isonga School Sports Development Program" byitezwe ko uzaterwa inkunga n’Ikigega cy’u Bufaransa cy’Iterambere (AFD) byitezwe ko kizasinyana amasezerano na Leta y’u Rwanda muri iki cyumweru, agamije gutera inkunga uyu mushinga.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Gasana Emmanuel n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe aho imyiteguro igeze yo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko uyu mushinga bawitezeho kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda guhera ku myaka 15 kumanura.

Ati “Ni umushinga nka Leta y’u Rwanda twari dufite muri gahunda ariko noneho twagize Imana tubona umufatanyabikorwa wa AFD akaba azaza kudufasha mu kuwushyira mu bikorwa tugendeye ku mashuri amwe n’amwe tuzaba twahisemo ku buryo dutangiza gushakisha impano mu bana ariko noneho duhere mu mashuri dufite.”

Yakomeje avuga ko mu ntangiriro uyu mushinga uzakorerwa mu bigo 17 bizashyirwamo porogaramu 30 ngo nibura buri kigo kizajya kigira imikino irenze umwe. Yavuze kandi ko kuri ubu siporo mu mashuri ari itegeko kimwe n’amarushanwa bikazatuma abana bafite impano bigaragaza.

Ku bijyanye n’ibyo umwana azajya afashwa mu kumuzamurira impano ye aba yaragaragaje, Minisitiri Munyangaju yavuze ko azajya ashyirwa mu bigo byatoranyijwe birimo abatoza bashobora kumufasha kuzamura impano ye neza kandi akiri no kwiga.

Ati “Abana tuzajya tubahuriza ahantu hamwe aho kugira ngo umwana abe afite impano ariko ari mu ishuri ridafite mu nshingano imikino, uyu mushinga uzadufasha mu mashuri make ayandi Leta y’u Rwanda izakomeza kuyafasha.”

Umushinga w’iterambere rya Siporo mu mashuri mu myaka ibiri ya mbere uzakorerwa mu bigo by’amashuri 17 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu, imikino itandatu yatoranyijwe uzibandaho harimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Imikino Ngororamubiri ndetse na Handball.

Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n'ubw'Intara y'Uburasirazuba bwaganiriye kuri gahunda ya "Isonga School Sports Development Program" igamije guteza imbere impano z'abakiri bato mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .