00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho amabwiriza yo kubahiriza ku bafite inzu z’imikino y’amahirwe, Kigali niyo yahereweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2021 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yashyizeho amabwiriza yo kubahiriza n’abafite inzu zikinirwamo imikino y’amahirwe, nyuma y’iminsi mike zemerewe gufungura imiryango.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 31 Gicurasi 2021 niyo yemeje ko imikino y’amahirwe yari imaze umwaka n’amezi atatu ifunze yongera gufungurwa, icyakora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ihabwa inshingano zo gushyiraho amabwiriza agomba gukurikiza.

Mu itangazo iyo Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko inzu z’imikino y’amahirwe zikorera mu mujyi wa Kigali ari zo zemerewe gufungura, izindi zikazagenda zifungura mu byiciro.

Nubwo mu mujyi wa Kigali aribo bemerewe, sosiyete cyangwa ikigo cy’imikino y’amahirwe kizabanza kwandikira Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda hakorwe isuzuma, nibasanga cyujuje ibisabwa kibone gukomorerwa.

Mu gihe ikigo cyakomorewe, Minicom yashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Harimo ko Gufungura imiryango bizajya bikorwa guhera saa mbili za mu gitondo naho gufunga bikaba saa tatu z’ijoro, Gushyiraho aho gukarabira ku miryango y’aho abakiliya binjirira, Gushyiraho ibimenyetso byerekana intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, Gushyiraho igitabo cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwandikwamo umuntu wese winjiye kandi Abakiliya n’abakozi bagomba kwambara neza agapfukamunwa.

Mu gihe abantu bishyura, Minicom yatangaje ko bagomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bakirinda ihererekanya ry’udupapuro tw’amatike, Nta nzoga zemewe ahakorerwa imikino y’amahirwe, Nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kwinjira ahakinirw aimikino y’amahirwe.

Amatangazo n’ubutumwa bwo kwirinda Covid-19 bugomba kumanikwa aho abantu binjirira, hagomba gushyirwaho uburyo bwo gupima umuriro abinjira mu nyubako iberamo imikino y’amahirwe no gushyiraho umukozi wihariye ukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Minicom kandi yatanze amabwiriza atandukanye agomba kubahirizwa hagendewe ku cyiciro cy’imikino y’amahirwe. Nk’abafite ahakinirwa urusimbi (casino) bagomba kuba bafite umuti wica udukoko uterwa ku two bifashisha bakina (tokens), mu gihe umukiliya amaze gukina. Ibyumba bigomba guterwamo umuti kandi hagategurwa icyumba cyihariye cyashyirwamo uwaketsweho Covid-19.

Nk’aho bakorera Betting, nta ntebe zigomba kuba zirimo. Buri mukiliya asabwa kwinjira agakora ikimugenza agahita asohoka. Ntabwo insakazamashusho zerekana imikino zemerewe gufungurwa, mudasobwa zifashishwa zigomba kuba ari 50 % y’izari zisanzwe zikoreshwa n’abakiliya kandi zigaterwa umuti wica udukoko buri uko umukiliya amaze kuyikoreraho.

Abafite imashini zizwi nk’ibiryabarezi basabwa kutarenza 50 % y’imashini zashobora kujya muri icyo cyumba, hagati y’imashini n’indi hagomba kujyamo intera ya metero ebyiri, imashini igomba gusukurwa buri uko umukiliya amaze kuyikiniraho, mu cyumba bakiniramo ntihagomba kuba harimo abantu barenze bane.

Ku bigo bizaba byamaze kubisaba, gutangira igenzura ryo kureba niba byujuje ibisabwa bizatangira tariki 4 Kamena 2021 ku bafite za casinos, abakora Betting bizatangira tariki 14 Kamena 20201 naho abafite ibiryabarezi bizatangira tariki 30 Kamena 2021.

Minicom yatangaje ko abazanyuranya n’amabwiriza yashyizweho bazajya bahanwa harimo no kuba inzu yayarenzeho yafungwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .