00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haringingo yijeje ko Kiyovu Sports izatwara igikombe, asaba ubuyobozi ubufasha

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umutoza mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis, yijeje ubuyobozi n’abanyamuryango bayo ko izatwara igikombe mu mwaka w’Imikino wa 2021/2022 ariko asaba ubuyobozi bw’ikipe kubaba hafi no kubashyigikira mu buryo bw’amafaranga.

Ibi Haringingo yabigarutseho mu nteko rusange yahuje abanyamuryango ba Kiyovu Sports kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021 ndetse banerekwa abakinnyi ikipe yiteguye gukoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Muri iyi nama ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwagaragarije abanyamuryango ibyo bwagezeho mu mwaka ushize ndetse n’ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka w’Imikino aho biteganyijwe ko hazakoreshwa nibura miliyoni 600 Frw.

Ubwo umutoza Haringingo Francis yagezaga ku banyamuryango ijambo rye, yavuze ko arebye imyiteguro Kiyovu Sports yagize n’abakinnyi baguzwe bazatanga ibyishimo bikwiye byo gutwara igikombe.

Yagize ati "Nibwira ko icyizere mwangiriye nanjye nzakibereka mu kibuga mbaha ibyishimo mwahoranye. Uyu mwaka ndebye ikipe dufite, nkareba uburyo turi kwitegura, uburyo abantu batwishimiye, natwe turifuza kubaha ibyishimo mukwiye, turifuza kubaha igikombe. Nk’umutoza mukuru ndashaka kukibemerera kuko urebye abayobozi dufite ni abakinnye umupira kandi ni abantu bazi igikombe icyo ari cyo, ahantu banyuze, nibwira ko dufatanyije intego yacu tuzayigeraho."

Haringingo ariko yagaragarije ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko kugera ku ntego bisaba gukorera hamwe nk’ikipe. Aho niho yahereye asaba ko ubuyobozi bwazabashyigikira mu rwego rwo kugera ku ntego biyemeje yo gutwara igikombe.

Ati "Nabasaba ikintu kimwe, ndabasaba kudushyigikira. Ikipe ni iyanyu naho twebwe tuzaba turi kuyobora ibyerekeye tekiniki, hari byinshi dukeneyemo ubufasha bwanyu. Ikintu cya mbere ni ubufasha bw’amafaranga. Ikipe kugira ngo itware igikombe bisaba ko iba ifite uburyo. Bisaba ko abakinnyi n’abayobozi baba bishimye, bisaba ko twese tugomba gukora twishimiye imibereho tubayeho. Igikombe kugira ngo tukigereho si twe gusa ahubwo ni twebwe namwe dufatanyije."

Umuyobozi mukuru wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yabwiye itangazamakuru ko biteguye kwitwara neza muri uyu mwaka w’Imikino kandi ko bazaba hafi y’ikipe mu buryo bwose cyane ko bifuza kugira Kiyovu Sports ikipe y’ishoramari, kuko abanyamuryango bemeje ko bimwe mu bikorwa bya Kiyovu Sports Association bicungwa na Kiyovu Sports Ltd igakora ishoramari.

Ati "Byagiye bigeragezwa kenshi ariko ntibikunde. Uyu munsi rero tubigezeho navuga ko ari intsinzi nka komite nyobozi ya Kiyovu Sports. Njyewe nk’umucuruzi sinajya mu kintu kitunguka. Njyewe amagambo mvuga ubundi aba ari amafaranga. Ubwo rero sinavuga amafaranga ngo nze mpombye ibintu tugiyemo. Tugomba kuva mu bihe byashize tukajya mu bihe bishyashya.”

“Icyangombwa ni uko tugomba gukora ibintu byose biri ku murongo. Ni igihe tugomba kugira imiyoborere n’imicungire igezweho twigana n’andi makipe. Niba twifuza ko Kiyovu Sports yaba ikipe y’ubucuruzi ndetse abanyamuryango 100% bakaba ari abo muri Kiyovu Sports. Ibyo bizazamura ishoramari muri Kiyovu Sports."

Yagaragaje ko ishoramari ryayo rizubakira ahanini mu kugira irerero ry’umupira w’amaguru rikomeye mu Rwanda binyuze mu buryo bwo gutoranya abana bafite impano hirya no hino mu gihugu no gutegura amarushanwa agamije kureba impano z’abana bari mu mashuri.

Ikindi Mvukiyehe yagaragaje ni uko ishoramari rya Kiyovu Sports ryazaba rinubakiye ku bakinnyi bafite dore ko haguzwe abakinnyi bashya amafaranga agera kuri miliyoni 250 Frw kandi bahabwa amasezerano ari hagati y’imyaka ibiri n’itatu bityo ko mu gihe andi makipe yabakenera bizatanga umusaruro ugaragara mu ikipe.

Hari kandi gahunda yo gutanga umugabane w’umunyamuryango kugira ngo Kiyovu Sports ikomeze kubaho kandi ikora ibikorwa byunguka. biteganyijwe ko buri munyamuryango azatanga ibihumbi 50 Frw by’umugabane.

Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango 78 ba Kiyovu Sports berekwa n’abakinnyi bashya iyi kipe yiteguye kuzifashisha muri uyu mwaka w’imikino.

Umutoza Haringingo Francis yijeje ko Kiyovu Sports izatwara igikombe
Kimenyi Yves yavuze ko biteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi Kiyovu Sports
Ubwo abakinnyi berekwaga abanyamuryango ba Kiyovu Sports
Umunyamakuru w'imikino kuri B&B Umwezi, Nsengiyumva Sidick, ni we wari umuhuza w'amagambo muri iyi nama
Abatoza ba Kiyovu Sports bijeje ibyishimo byo gutwara igikombe
Mvukiyehe Juvenal yagaragaje ko kuba Kiyovu Sports igiye gukora ishoramari bizajya biyifasha
Inteko rusange yitabiriwe n'abanyamuryango 78 ba Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .