00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakizimana Félicien yegukanye irushanwa rya ’Nyanza Culture Duathlon Challenge’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Félicien ukomoka mu Karere ka Rulindo ni we wegukanye Irushanwa rya "Nyanza Culture Duathlon Challenge" ryabaye ku nshuro ya kabiri mu mateka yaryo, ariko rikaba ritarabaye mu mwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19.

Nyuma yo kwemererwa na Minisiteri ya Siporo gusubukura amarushanwa, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Triathlon ryahereye kuri "Nyanza Culture Duathlon Challenge" izajya iba buri mwaka mu gihe cy’Umuganura.

Iri rushanwa ryabaye ku wa Gatandatu, abarushanwa bahagurukira ’Mu Rukari’ akaba ari naho basoreza, ryitabiriwe n’abakinnyi 23 barimo 13 babigize umwuga na 10 basheshe akanguhe mu gihe icyiciro cy’abakobwa cyititabiriye kuko bari bakeya.

Mu cyiciro cy’abasheshe akanguhe birutse ku maguru intera y’ibilometero 2,5 mbere yo gusiganwa ku igare intera y’ibilometero 20 mu gihe kandi basoje basiganwa ibindi bilometero 2,5 ku maguru.

Umwanya wa mbere wegukanywe na Ndayambaje Alexis wakoresheje igiteranyo cy’isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 14, ahabwa igihembo cy’ibihumbi 50 Frw.

Uwa kabiri yabaye Kayigi Ange wahawe ibihumbi 40 Frw nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 16 mu gihe Mbaraga Alexis usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Triathlon yakoresheje isaha, iminota ine n’amasegonda atatu, ahembwa ibihumbi 30 Frw.

Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, bo basiganwe intera ya kilometero 2,5 ku maguru, ibilometero 40 ku igare n’ibindi bilometero 2,5 ku maguru, igihembo nyamukuru cyegukanwa na Hakizimana Félicien wakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 39, ahembwa ibihumbi 50 Frw.

Mutijima François yabaye uwa kabiri akoresheje isaha imwe, iminota umunani n’amasegonda 15, ahabwa ibihumbi 40 Frw mu gihe Ngendahayo Jérémie yahawe ibihumbi 30 Frw nyuma yo kuba uwa gatatu akoresheje isaha, iminota umunani n’amasegonda 40.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Hakizimana Félicien yavuze ko atari asanzwe akina Duathlon ariko yifuje kuyikina nyuma yo kubona abakinnyi baheruka kwitabira irushanwa muri Centrafrique baratahukanye imidali muri Nyakanga nubwo muri abo bose nta wasiganwe ku wa Gatandatu.

Ati "Icyo mbona narushije abandi ni imyitozo nakoze. Nta kipe ndabona kuko uyu mukino ni ubwa mbere nywitabiriye. Icyanteye kuwukina ni bagenzi banjye baherutse kujya gukina hanze mbona bakuyeyo umudali, nanjye ndavuga nti ibi nabibasha."

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Triathlon, Mbaraga Alexis, yavuze ko irushanwa ryo kuri uyu wa Gatandatu ryagenze neza ndetse bishimiye gusubukura amarushanwa muri ibi bihe bya COVID-19.

Ati "Uko twayiteguye ni ko igenze kuko murabona muri iki gihe imitunganyirize ya siporo iragoye. Siporo ni yo ihuza abantu none ubu tubigiza hirya kugira ngo hatabaho kwanduzanya, ariko muri rusange irushanwa ryagenze neza, ni intangiriro nziza yo kugira ngo abantu bagaruke muri siporo no kwidagadura by’iki gihe."

Yakomeje agira ati "Turashaka gushyira iri rushanwa rya Nyanza ku rwego mpuzamahanga ku buryo rizajya riba muri kiriya cy’umweru cy’Umuganura bigakomeza."

Mu bashyitsi bari bitabiriye iri rushanwa harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait na Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, wavuze ko iri rushanwa rizashyirwa ku ngengabihe y’azajya abera muri aka Karere buri mwaka.

Ati "Ni irushanwa twabonye ko rifite icyo ryongereye Umujyi wa Nyanza, twaryishimiye. Ni siporo ikenewe mu gihugu by’umwihariko mu Karere kacu kubera ko izanye ababigize ubumwuga ariko bakayihuriramo n’ab’i Nyanza basanzwe bakina cyangwa banyonga igare bakaniruka bya siporo isanzwe, uyu munsi na bo bakaba binjiye mu irushanwa."

Yakomeje agira ati "Ni siporo dushaka gushyira ku ngengabihe y’amarushanwa yacu ku buryo buri mwaka tuzajya tuyakira."

Nyuma ya "Nyanza Culture Duathlon Challenge" biteganyijwe ko irushanwa ritaha muri Triathlon rizabera mu Ntara y’Amajyepfo, ariko bitaremezwa niba ari i Huye cyangwa i Muhanga.

Triathlon ni imikino itatu iba ikomatanyije, irimo koga, gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku igare, mu gihe Duathlon ari imikino ibiri iba ikomatanyije, irimo gusiganwa ku maguru no ku igare.

Abitwaye neza mu cyiciro cy'abasheshe akanguhe na bo bahembwe
Abatsinze mu cyiciro cy'ababigize umwuga barimo Hakizimana Félicien (hagati)
Abakinnyi bitwaye neza mu babigize umwuga bari kumwe n'abayobozi
Abayobozi n'abakinnyi bitwaye neza mu basheshe akanguhe bafata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .