Gasogi United yageze muri ½ isezereye Intare FC mu gushaka amakipe azajya mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Gasogi United yabaye ikipe ya mbere igeze muri ½ cy’imikino ya playoffs muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsinda Intare FC ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikayisezerera ku bitegp 7-3 mu mikino yombi.

Amakipe ane ya mbere muri buri tsinda ry’icyiciro cya kabiri, ahurira mu mikino ya playoffs hagamijwe gushaka abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino.

Intare FC ifite igikombe giheruka yegukanye ubwo yatsindaga AS Muhanga, ariko ikanga kuzamuka aho yatumye hashaka indi kipe iziba icyuho cyayo, ntabwo yemerewe kuzamuka muri iyi myaka ibiri y’imikino ubariyemo n’utaha.

Iyo iramuka ikomeje ikagera ku mukino wa nyuma hari kuzamuka indi kipe mu zageze muri ½.

Uyu mukino wa ¼ wo kwishyura wabereye ku Mumena, waje usanga uwo Gasogi United yari yanyagiyemo Intare FC ibitego 4-1.

Dusange Bertin yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gasogi United ku munota wa 29, Intare FC zishyurirwa na Kabanda Iradukunda Serge nyuma y’iminota ibiri ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Gasogi United yashimangiye kwihimura kwayo ku Intare FC yari yayisezereye mu mwaka ushize ubwo bahuriraga muri ½, iyitsinda ibitego 3-2 muri uyu mukino, aho Niyonzima Zacharie na Habimana Yves batsinze ibitego byombi byo mu gice cya kabiri mu gihe Iradukunda Serge yari yongeye kwishyura Intare FC.

Gasogi United izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Sorwathe na Rwamagana City FC zihurira mu mukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru. Amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabaye tariki ya 7 z’uku kwezi.

Indi mikino ya ¼ yo kwishyura iteganyijwe uyu munsi, Etoile de l’est FC irakira Vision JN yayitsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza mu gihe Heroes FC yakira Vision FC yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Intare FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza