FIFA yafashe ingamba zikaze zo gukumira irondaruhu mu gikombe cy’Isi cya 2018

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi; FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira irondaruhu mu gikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, ku nshuro ya mbere abasifuzi bakazahabwa ububasha bwo guhagarika no gusubika imikino rizagaragaramo.

lrondaruhu cyane cyane ryibasira abirabura bagereranywa n’ibisimba, bakajugunyirwa ibishishwa by’imineke, bakabwirwa amagambo mabi abandi bagakorerwa urugomo, ryakomeje kugenda rizamura ubukana mu bihugu binyuranye by’umwihariko mu Burusiya aho imibare ya ‘SOVA Center’ igaragaza ko hagati ya 2004 na 2015 abagera kuri 557 muri rusange bishwe abandi 3780 barakomeretswa.

Mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira igikombe cy’Isi umwaka utaha, bamwe mu bakinnyi barimo Umunya-Brazil, Hulk wahoze akinira ikipe ya Zenit St Petersburg yo mu Burusiya, bagiye bagaragaza impungenge z’irondaruhu rihagaragara batinya ko ryazatuma iri rushanwa rikurikirwa na miliyoni nyinshi z’abatuye Isi, rigenda nabi.

Izi mpungenge zanagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe kurwanya irondaruhu mu mupira w’amaguru mu Burusiya, Alexey Smertin, muri Gicurasi uyu mwaka yizeza abazitabira igikombe cy’Isi ko nta rondaruhu bazakorerwa nubwo mu marushanwa y’imbere mu bihugu yemeza ko ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati “Nakwizeza abantu ko nta rondaruhu rizabaho, abantu banzi bazi ko ndi umunyakuri, kuki se nabeshya? Irondaruhu ni ikibazo gihangayikishije Isi yose, sinavuga ko no mu Burusiya ridahari ariko niyo mpamvu nahawe akazi ko kurirwanya. Niriramuka ribayeho bizaba bikozwe n’abantu ku giti cyabo cyangwa agatsinda gato ariko ntibizitirirwe u Burusiya bwose.”

Mu gukaza ingamba zo kurwanya iki kibazo, Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko muri iki gikombe cy’Isi, ku nshuro ya mbere abasifuzi bazaba bafite ububasha bwo guhagarika imikino mu gihe ku kibuga hagaragaye irondaruhu no kwibasira ubwoko bw’abantu runaka.

Yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ntirigaragare kandi ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’Isi tuzaba dufite uburyo bwitwa ‘three-step procedure’ aho umusifuzi ashobora guhagarika umukino mu gihe gito cyangwa burundu mu gihe habayeho ibikorwa by’ivangura cyangwa irondaruhu.”

Infantino yanavuze ko muri iri rushanwa hazakoreshwa ikoranabuhanga rya video assistant referees (VAR) rikoresha gusubiramo amashusho y’umukino mu gihe gito cyane umusifuzi akaba yakongera kureba ikosa runaka ribaye mu kibuga bikamufasha gufata icyemezo gikwiye.

Iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa muri shampiyona zikomeye ku isi harimo iy’u Budage n’u Butaliyani. Rizaba ryiyongera ku ikoranabuhanga rya Goal-line technology ryo rirebana ahanini no kwerekana niba umupira wagiye mu rushundura cyangwa utagiyemo, rikaba ryaranakoreshejwe mu gikombe cy’Isi cya 2014 muri Brazil.

Infantino yavuze ko mu gihe hagaragaye ibikorwa by'irondaruhu, umukino uzajya uhagarikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza