00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etoile de l’Est izakoresha miliyoni 160 Frw mu mwaka utaha w’imikino

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yakiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, inamurika ingengo y’imari izakoresha ingana na miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 kibera kuri hoteli nshya y’Akarere ka Ngoma iherutse kuhuzuzwa.

Iyi kipe iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere yagaragaje ko izakoresha abakinnyi 27 barimo abashya iherutse kugura n’abandi bayifashije kuzamuka ndetse inagaragaraza ko izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 160 Frw.

Perezida wa Etoile de l’Est, Muhizi Vedaste, yavuze ko bishimiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24 babihatanira ariko ntibikunde.

Yavuze ko umuterankunga mukuru ari na we utumye bazamuka ari ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, anashimira abakinnyi n’abandi bayobozi bafatanyije kuzamura ikipe.

Yavuze kandi ko bifuza kuguma mu cyiciro cya mbere, ko batifuza kukigeramo ngo bongere bakivemo,.

Agaruka ku ngengo y’imari ya miliyoni 160 Frw bazakoresha, yasabye ubuyobozi n’abaturage kongera imbaraga z’amafaranga bagafasha ikipe yabo kugera kure.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yijeje iyi kipe gukomeza kuyishyigikira, nayo ayisaba gutanga ibyishimo ku batuye aka Karere ka Ngoma.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bwa Etoile de l’Est n’abakinnyi bashyizemo imbaraga bagatsindira kujya mu cyiciro cya mbere, Stade bahawe n’Umukuru w’Igihugu bakaba bagiye kuyibyaza umusaruro.

Ati “ Mu by’ukuri twari turi mu gihirahiro gikomeye cyane kubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atugenera stade na hoteli, bivuze ko kwari ukugira ngo n’abareba umupira babone amacumbi baryamamo ariko stade ikaba iri hano nta kipe iri mu cyiciro cya mbere. Mu buryo bw’Intara n’Akarere ni ishema ryacu kuko stade igiye gukorerwamo icyo yagenewe.”

Yavuze ko byabashimishije cyane kuba Etoile de l’Est yarazamutse mu cyiciro cya mbere ari nayo mpamvu bahisemo kuza gushimira abakinnyi.

Guverineri Gasana yavuze ko bamaze gukusanya inkunga irenga miliyoni eshanu zaturutse mu baturage bashyigikiye ikipe, gusa ngo bari gutegura uburyo abaturage bazajya batanga inkunga yabo mu buryo buhoraho.

Etoile de l’Est ni ikipe yashinzwe mu 1989 yitwa Birenga Sport. Mu 1997 yahindutse Etoile de l‘Est nyuma yo kubona ubufasha bwa Col Twahirwa Dodo wari uyoboye ingabo zakoreraga muri aka Karere. Yaje kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 1998 ariko ihita isubira mu cyiciro cya kabiri.

Ubuyobozi bwiyemeje gukomeza kuba inyuma ya Etoile de L'est igaha ibyishimo abaturage
Abakinnyi ba Etoile de l'Est basabwe guha abaturage ibyishimo nyuma yo kujya mu cyiciro cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .