Car Free Day yongerewe iminsi nyuma y’icyifuzo cya Perezida Kagame

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 01:34
Yasuwe :
1 0

Umunsi ngarukakwezi wahariwe siporo mu Mujyi wa Kigali ‘Car Free Day’ ugiye kujya uba kabiri mu kwezi nyuma y’aho Perezida Paul Kagame mu Ukuboza 2017 yifuje ko yakongererwa amasaha.

Tariki 3 Ukuboza 2017, Umukuru w’igihugu yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngarukakwezi ya ‘Car Free Day’ ashimira abagize igitekerezo cyo kuyitangiza, anasaba ko yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mutarama 2017 iyi siporo itangiza umwaka wa 2018 yitabiriwe n’abantu benshi bahurira ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, bahasanga umutoza Mukasa Nelson abafasha mu gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, yashimiye abitabiriye iyi siporo anatangaza ku mugaragaro ko kuva muri uku kwezi ‘Car Free Day’ igiye kujya iba kabiri, ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu cyako.

Yagize ati “Mbanje kubifuriza umwaka mushya kandi mwakoze kuza muri benshi. Ubona ko umunsi ku munsi abitabira iyi siporo bagenda biyongera, nk’uyu munsi iki kibuga cyari kigiye kuba gito. Nababwira ko kuva ubu tugiye kujya tuyikora kabiri mu kwezi nk’uko twabyemerewe n’Umukuru w’igihugu ubwo yadusuraga.”

Nyamurinda yanavuze ko bitewe n’uko ikibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bakoreragaho kiri kuba gito, hatangiye gutekerezwa uburyo hashakwa ahandi hantu hisanzuye kurushaho ku buryo mu gihe kiri imbere ariho bajya bahurira.

Umutoza Mukasa Nelson ufasha abitabira iyi siporo nawe yavuze ko ari byiza kuba igihe ikorwa cyiyongereye, bikagaragaza ko irimo gutanga umusaruro kandi bizanafasha n’abatabonaga umwanya kubera ko yabaga rimwe mu kwezi.

Agaruka ku nyungu zindi zo kongera igihe cya Car Free Day, Mukasa yagize ati “Ubundi umuntu usanzwe (atari abayigize umwuga) aba akwiye gukora siporo gatatu mu cyumweru kugira ngo abone n’umwanya wo kuruhuka. Murabona twakoraga rimwe mu kwezi, nubwo hari abajya mu nzu z’imyitozo (gyms), abandi bagakorera iwabo ariko ni bake. Kuba twongerewe igihe bizajya bituma n’abandi babyibuka barusheho kugira ubuzima bwiza.”

Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016, abayitabira bagenda biyongera.

N'abanyamahanga bitabiriye Car Free Day ya mbere ibimburira iza 2018
Ababyeyi bamaze kumenya ibyiza bya siporo ntibasiga n'abana babo
Car Free Day imaze kwigarurira imitima y'abanya-Kigali benshi
Abantu bitabira siporo bagakora cyane bahabwa ibihembo
Umukozi muri Minisiteri ya Siporo n'Umuco, ushinzwe amakipe y'igihugu ndetse na Siporo rusange, Munyanziza Gervais, na we yifatanyine n'abandi
Iyi siporo yitabirwa n'ab'ingeri zose
Abakunzi ba Rayon Sports bo mu itsinda rya Gikundiro Forever na bo bakunze kwitabira iyi siporo
Abana bo muri Children and Youth Sports Organisation bari baje kwereka bagenzi babo ubuhanga mu mikino itandukanye banayibakundisha
Umutoza Mukasa Nelson ni we uyobora abitabiriye Car Free Day mu myitozo
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino Ngororamubiri, Munyandamutsa Jean Paul nawe yari ahari
Nyamurinda Pascal uyobora Umujyi wa Kigali yatangaje ko Car Free Day izajya iba kabiri mu kwezi anasaba abantu gukomeza kuyitabira
Ababishaka bapimwa indwara zitandura ku buntu

Indi nkuru wasoma : Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day asaba ko yongererwa amasaha (Amafoto)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza