00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yashyize igorora abakunzi ba shampiyona z’i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Kanama 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi abakunzi ba ruhago ku Isi yose bahanze amaso imikino ya shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi, Canal+ nka sosiyete yerekana shampiyona n’amarushanwa yose akomeye, yongeye gushyira igorora abakunzi ba ruhago igarura poromosiyo yise ‘Kuri foot turayoboye’.

Mu rwego rwo kwirinda ko hazagira ucikanwa n’imikino ya za shampiyona zinyuranye z’i Burayi, Canal+ yashyize igorora Abanyarwanda ibagarurira poromosiyo ‘Kuri foot turayoboye’.

Iyi poromosiyo izamara iminsi 22, igamije guha amahirwe abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda yo gutunga ibikoresho bya Canal+ ndetse no kubasha kugura ifatabuguzi ku giciro gito cyane.

Muri iyi poromosiyo uwishyuye 15,000 Frw, ahabwa ibikoresho birimo dekoderi ya HD, igisahani, telekomande ndetse n’ifatabuguzi rya Ikaze, bivuye ku 20,000frw byaguraga mbere.

Ubusanzwe Canal+ igira ubwoko bune bw’ifatabuguzi zirimo; Ikaze igura 5,000 Frw, Zamuka igura 10,000 Frw, Zamuka na Siporo igura 20,000 Frw ndetse na Ubuki igura 30,000 Frw ukareba amashene yose ya Canal+.

Ushaka kudacikanwa n’iyi poromosiyo gana umucuruzi wemewe wa Canal+, cyangwa ugane amabutike ya Canal+ aherereye mu Isoko rya Nyarugenge, ku Gisimenti na Kicukiro Centre ahateganye na IPRC Kigali.

Promosiyo 'Kuri foot turayoboye' Canal+ yayizanye muri Gicurasi 2021, mu rwego rwo guha Abanyarwanda amahirwe yo kureba imikino y'Igikombe cy'u Burayi
Ibiciro byagabanyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .