00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ igiye kwerekana Copa America

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Abakunzi ba ruhago batunze dekoderi za Canal+ nubwo Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zarangiye, ntibazicwa n’irungu.

Nyuma y’uko iyi sosiyete yerekana amashusho isinye amasezerano yo kwerekana imikino y’Igikombe cy’u Burayi, kuri ubu amakuru meza ahari ni uko bazanerekana imikino ya Copa America.

Imikino ya Copa America, biteganyijwe ko izatangira tariki 13 Kamena 2021 kugeza tariki 11 Nyakanga 2021.

Iyi mikino ikundwa n’abatari bake, izagaragaramo ibihugu nka; Argentine, Bresil, Uruguay, Paraguay n’ibindi bifite abakinnyi bubatse amazina ku mugabane w’u Burayi n’iwabo imbere mu bihugu.

Ni igikombe kigiye kugaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Neymar, Lionel Messi,Sergio Kun Aguero,Thiago Silva n’abandi.

Iyi mikino byitezwe ko izabera muri Colombia na Argentine. Amakipe azitabira ari mu matsinda abiri.

Itsinda rya mbere ririmo Chili, Paraguay,Argentine,Bolivie na Urguay. Irya kabiri rigizwe na Bresil, Colombie, Peru,Venezuela na Equateur.

Imikino 28 izakinwa muri iki gikombe izajya itambuka kuri Canal+ Sport 3 na Canal+ Sport 4.

Iri rushanwa byari byitezwe ko ryakabaye ryarabaye kuva tariki 12 Kamena 2020 kugeza tariki 12 Nyakanga 2020, icyakora riza gusubikwa ku munota wa nyuma bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Abakunzi ba ruhago bagiye kongera kurara amajoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .