00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruno Taifa na we yasezeye Radio 10, yiyunga kuri bagenzi be mu Kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wa Siporo, Kalisa Bruno Taifa, yasezeye kuri Radio 10 yari amaze amezi 15 akorera, yiyunga kuri Sam Karenzi na Horaho Axel bazajya bakorana Ikiganiro “Urukiko rw’Ubujurire” kuri Fine FM.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, ni bwo kuri Fine FM ivugira kuri 93.1 hatangiye kumvikana ikiganiro cy’imikino cyiswe “Urukiko rw’Ubujurire”.

Mu minota igera kuri 30 y’iki kiganiro cya mbere, Horaho Axel wakoze wenyine, yavuze ko bagenzi be batabonetse kubera ko hari ibyo bagitunganya, ariko guhera ku wa Kabiri bose bazaba bahari.

Ati “Icyo nababwira ni uko ikiganiro kizajya kiba kuva saa Yine kugeza saa Saba. Abacamanza bose barahari uko bakabaye n’ubusesenguzi bwiza cyane.”

“Gahunda y’uyu munsi kwari ukuza kubasuhuza, tukababwira uko gahunda zimeze, tubararikira ko ku munsi w’ejo ari bwo tuzafungura neza Urukiko ku mugaragaro, abacamanza bose; Bruno Taifa, Sam Karenzi tuzaba turi kumwe.”

Bruno Taifa yiyunze kuri aba bagenzi be bakoranaga mu gihe byari byitezwe ko yitabira akazi kuri Radio 10 kuri uyu wa Mbere.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Namaze gusezera, nari gukora uyu munsi ariko nasezeye, ejo ’ubwino’ bwose muzatangira kubwumva.”

Kalisa Bruno yakoreraga Radio 10 kuva muri Kamena 2020, aho yayigezeho avuye kuri City Radio. Yabanje gukora mu Kiganiro “10 Sports” (cyiswe Urukiko) mbere y’uko ashyirwa muri “10 Zone” guhera muri Nyakanga uyu mwaka.

Kalisa Bruno Taifa yerekeje kuri Fine FM aho azajya akora mu kiganiro "Urukiko rw'Ubujurire"
Bruno Taifa yari amaze amezi 15 kuri Radio 10
Kalisa Bruno Taifa (ibumoso), Horaho Axel (hagati) na Sam Karenzi (iburyo) bose bazajya bumvikana mu kiganiro "Urukiko rw'Ubujurire" kuri Fine FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .