BK yihariye ibikombe mu irushanwa ryahuje banki zikorera mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) yegukanye ibikombe bitatu muri bine byahatanirwaga na banki zitandukanye zikorera mu Rwanda, mu marushanwa ngarukamwaka yasorejwe kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Nzeri 2017.

Aya marushanwa yatangiye mu cyumweru gishize, yitabiriwe na banki 14 z’ubucuruzi hiyongereyeho Banki Nkuru y’u Rwanda, bose bakinira ibihembo mu byiciro bine by’imikino ya Basketball, Football, Volleyball no Koga.

Iri rushanwa ryiswe “Interbank Sports Tournament 2017” ryabaga ku nshuro ya mbere, ryateguwe n’Ihuriro ry’amabanki yo mu Rwanda (RBA), nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bakozi batabona uko bakora siporo bamara amasaha menshi bicaye mu kazi, hatekerezwa uburyo banki zose zahurira mu mikino inyuranye hagamijwe ko barushaho kugira ubuzima bwiza.

Imikino ya kimwe cya kabiri yabaye kuri uyu wa Gatandatu, BK ikaba yari ifite amakipe mu byiciro byose uko ari bine ndetse yose atambuka uko yakabaye, akomereza ku mikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru.

Mu mupira w’amaguru, BK yihanije Banki Nkuru y’u Rwanda iyinyagiye ibitego 5-0, umukino yagezeho imaze gusezerera BPR Atlas Mara muri kimwe cya kabiri.

Muri Basketball, BK yegukanye igikombe itsinze BPR amanota 53-35, ikaba yarageze ku mukino wa nyuma isezereye Access Bank. Muri Volleyball naho BK yegukanye igikombe itsinze Ecobank amaseti 3-2. Mu mikino yo koga, René Jean Baptiste ukora muri BK yegukanye umudali mu mukino wihariwe n’abakozi ba I&M Bank.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda, Jacky Mugwaneza, yavuze ko bitewe n’uburyo iri rushanwa ryishimiwe cyane kandi ari ubwa mbere ribaye, hari icyizere ko ubutaha rizagenda neza kurushaho.

Yagize ati “Twishimye cyane uburyo irushanwa ryagenze, turizera ko umwaka utaha rizaba rikomeye kurushaho kubera ko muri uyu mwaka BK yihariye ibikombe. Iri rushanwa ni ryiza cyane kuko rirongera ubufatanye hagati y’amabanki, hejuru yo kuba bahora bahanganye ku isoko.”

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda, Dr Diane Karusisi, usanzwe ari Umuyobozi wa Banki ya Kigali, yashimiye banki zitabiriye iri rushanwa, by’umwihariko iyo ayoboye yegukanye ibikombe byinshi mu irushanwa.

Yakomeje agira ati “Ndashimira banki zose zitabiriye iri rushanwa ribaye ubwa mbere, ryabaye ryiza kuri twese. Nshimishijwe cyane no kuba banki yanjye (BK) yitwaye neza, ariko nizeye ko mu mwaka utaha rizaba ririmo uguhatana gukomeye kurushaho.”

Dr Karusisi kandi yegukanye igihembo nk’umuyobozi mukuru w’ikigo witabiriye irushanwa, mu ntangiriro akaba yaranitabiriye umukino wo gusiganwa ku maguru.

Ikipe ya Basketball ya BK yegukanye igikombe
Hakizimana Lionel (ufite igikombe) ukinira Patriots BBC na bagenzi be bakorana muri BK bishimira igikombe
René Jean Baptiste ukora muri BK wegukanye umudali mu koga, ari hagati ya Mugwaneza Jacky uyobora RBA na Vivian Igunduura (ibumoso) uyobora COGEBANQUE
Umuhanzi Bruce Melodie ni umwe mu basusurukije abitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa, ashyikiriza igihembo Arah Sadava uyobora AB Bank Rwanda
Abakozi n'abakunzi b'ikipe ya BK y'umupira w'amaguru bishimira igikombe
Akanyamuneza kari kose ku bakozi n'abayobozi ba BK nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu
Ikipe ya Volleyball ya BK nyuma yo gutwara igikombe
Ikipe y'umupira w'amaguru ishyikirizwa igikombe
Ikipe y'umupira w'amaguru yishimira igikombe yatwaye inyagiye BNR ibitego 5-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza