Banki zigiye kongera guhangana muri ruhago, Volleyball na Basketball

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Banki zo mu Rwanda biciye mu Ihuriro ryayo (RBA) zigiye guhangana ku nshuro ya kabiri mu mikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball, mu kurushaho gushyikirana no gufasha abakozi kugira ubuzima bwiza.

Aya marushanwa azatangira ku wa 4 Kanama asozwe tariki 23 Nzeri 2018 ariko tombola y’uko amakipe azahura yabaye ku wa 29 Kamena kugira ngo atangire yitegure nk’uko umuyobozi wa RBA Mugwaneza Jacqueline yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati “Aya ni amarushanwa agamije guhuza banki, abakozi bagasabana kandi umwaka ushize tuyakora ku nshuro ya mbere yagenze neza, turizera ko uyu mwaka azaba meza kurushaho. Tombola ibaye hakiri kare kugira ngo amakipe yitegure. Ku bikombe twari twatanze ubushize hazaniyongeraho amabahasha, bivuze ko n’ishyaka no guhangana bizaba biri hejuru cyane.”

Mu mupira w’amaguru hitabiriye banki 13, itsinda A rikaba ririmo BK yatwaye igikombe umwaka ushize, Access Bank, BPR, I&M Bank, BOA na BRD; itsinda B ririmo BNR yageze ku mukino wa nyuma mu 2017, Urwego Opportunity Bank, Cogebanque, GT Bank na Equit Bank.

Muri Basketball hitabiriye banki 12, itsinda A rikaba riyobowe na BK, BRD, BNR, KCB, Equity Bank na Access Bank mu gihe itsinda B rigizwe na BPR, GT Bank, Cogebanque, I&M Bank, AB Bank na Ecobank.

Muri Volleyball hitabiriye amakipe umunani, itsinda A rikaba rigizwe na BK, Urwego Opportunity Bank, AB Bank na BPR naho itsinda B rikabamo Ecobank, Cogebanque, BRD na BNR.

Mu rwego rwo korohereza abatabasha gukina iyi mikino, RBA yateguye n’andi marushanwa arimo koga, Billard, Tennis de Table n’indi izajya ikinwa n’ababyifuza.

Mu gutombola banki zegukanye ibikombe umwaka ushize zayoboraga itsinda A naho izatsindiwe ku mukino wa nyuma zikayobora itsinda B
Abari bahagarariye banki zitandukanye muri tombola y'uko zizahura mu mikino itandukanye
Umugwaneza Jacqeline uyobora Ihuriro ry'amabanki mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza