00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC na Rayon Sports ziyoboye amatsinda nyuma y’intsinzi y’umunsi wa Gatatu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports na APR FC ziyoboye amatsinda ya Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino itatu aho ikipe y’ingabo z’igihugu itaratsindwa umukino n’umwe mu gihe mukeba wayo yo yatsinzwe rimwe na Kiyovu Sports.

Kuri uyu wa Gatandatu, imikino yari yakomeje aho mu itsinda rya mbere APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego bitatu ku busa bya Manishimwe Djabel ku munota wa 12, Omborenga Fitina ku wa 82 ndetse na Mugunga Yves ku munota wa 90.

Mu wundi mukino, Gorilla FC yatsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Uko amakipe ahagaze muri iri tsinda

1. APR FC: 9
2. Gorilla FC: 6
3. AS Muhanga: 0
4. Bugesera FC: 0

Mu rindi tsinda, Rayon Sports yo yakinaga na Rutsiro FC mu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu, warangiye Gikundiro itsinze ibitego bibiri ku busa bya Hertier Luvumbu na Kwizera Emilien witsinze ku mupira wari utewe mu izamu na Nishimwe Blaise.

Kiyovu Sports yo yatsinzwe na Gasogi ibitego bibiri ku kimwe.

Uko muri iri tsinda amakipe ahagaze

1. Rayon Sports: 6
2. Gasogi United: 4
3. Rutsiro FC: 4
4. Kiyovu Sports: 3

Uko amakipe akurikirana mu itsinda C

1. AS Kigali: 9
2. Police FC: 6
3. Musanze FC: 3
4. Etincelles FC: 0

Uko amakipe akurikirana mu itsinda D

1. Espoir FC: 6
2. Sunrise FC: 4
3. Marines FC: 4
4. Mukura VS: 2

Imikino yo kwishyura izaba guhera ku wa Mbere tariki ya 10 kugeza tariki ya 17 Gicurasi 2021.

Imikino y’amatsinda nirangira, hazafatwa amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda ahure hagati yayo hakinwa umukino umwe, bityo ahatanire imyanya kuva ku wa mbere kugeza ku wa munani.

Amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda na yo azahura hagati yayo hakinwa umukino umwe, bityo ahatanire imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16.

Ikipe ya mbere izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2021/22 mu gihe izaba iya kabiri, izakina CAF Confederation Cup kuko uyu mwaka nta gikombe cy’Amahoro kizabaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .