Antoine Hey azajyana muri Cecafa n’abatoza amaze iminsi ahugura

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Antoine Hey yasabye abatoza barimo Jimmy Mulisa, Ruremesha Emmanuel, Cassa Mbungo André na Muhire Hassan kuzamuherekeza muri Kenya mu mikino ya Cecafa kugira ngo biyungure ubumenyi banamufashe muri iri rushanwa.

Amavubi akomeje imyitozo yitegura kwerekeza mu gikombe gihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba no hagati ‘CECAFA Senior Challenge Cup 2017’ kizabera muri Kenya kuwa 3 - 17 Ukuboza 2017.

Kuva kuwa Mbere w’iki cyumweru, Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatumiye abatoza bose b’Abanyarwanda basanzwe batoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kugira ngo baze biyungure ubumenyi bahereye ku myitozo ihabwa Amavubi ariko ubwo butumire bwitabiriwe na bane barimo Jimmy Mulisa wa APR FC, Ruremesha Emmanuel wa Etincelles, Cassa Mbungo André wa Kiyovu Sports na Muhire Hassan wa Miroplast FC.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko Hey yasabye aba batoza uko ari bane kuzajyana nawe muri Kenya muri Cecafa kugira ngo bakomeze amahugurwa barimo ariko banafatanye muri iri rushanwa.

Ruremesha l yemeje aya makuru ko bishobotse bajyana, ati “Kuba tumaze iminsi tuza ku myitozo y’Amavubi byari mu rwego rwo kwiga niko nabivuga. Yateguraga imyitozo atatubwira impamvu akoresheje ubwoko runaka tukamubaza ibibazo nawe akadusubiza. Kuri gahunda, yadusabye ko twajyana no muri Kenya kugira ngo dukomeze kwiyungura ubumenyi ndetse tube twagira n’ibyo tumwunganira natwe.”

Yakomeje avuga ko nubwo Amavubi agomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, we na bagenzi be ntabwo baramenya niba bazajya muri Kenya ahanini kubera ubushobozi kuko ikipe zabo arizo zigomba kubibafashamo cyangwa ufite ubushobozi akaba yakwiyishyurira.

Abatoza b’Abanyarwanda bagiye banengwa kuba batari ku rwego rwo kuba batoza amakipe akomeye arimo n’Amavubi ariko Hey amaze kugirwa umutoza mu byo yiyemeje harimo no kuzafasha aba batoza kugera ku rundi rwego rwisumbuye.

Muri Cecafa 2017, u Rwanda ruzahura na Kenya ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 mu mukino ufungura irushanwa; rukurikizeho Zanzibar tariki 5 Ukuboza; Libya kuwa 7 Ukuboza; ruzasoze imikino yo mu matsinda tariki 9 Ukuboza rwisobanura na Tanzania.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Antoine Hey
Uturutse ibumoso : Jimmy Mulisa utoza APR FC; Cassa Mbungo Andre wa Kiyovu Sports; Hassan Muhire wa Miroplast FC na Ruremesha Emmanuel wa Etincelles FC bitabiraga imyitozo y'Amavubi bagahugurwa na Hey
Abakinnyi b'Amavubi mu myitozo bitegura imikino ya Cecafa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza